Abasirikare ba Barundi bashimiwe nabaturage ba Mikenke, nimugihe bagaruye Inka zari zanyazwe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 18/08/2023, saa 5:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Tariki 15/08/2023, umutwe wa Mai Mai Bishambuke, banyaze Inka za baturage ba Banyamulenge baturiye mu Mikenke, ho muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Mu makuru Minembwe Capital News, yabwiwe nabaturage bako gace nuko izo nka zanyagiwe neza kumusozi wa Kivogerwa ahahoze hatuye Abanyamulenge kurubu hakaba hari ibiraro by’inka zabo Banyamulenge. Nyuma yuko iz’inka zinyazwe Abasirikare ba Barundi batanze ubufasha bakurikira iz’inka.
Nkuko byavuzwe nuko aba Basirikare bo muri Batayo ya Task Force igizwe na Basirikare ba Barundi, bashinzwe kurwanya Inyeshamba muri Kivu yamajy’Epfo, kumasezerano y’igihugu c’u Burundi na RDC. Bakimara gutanga ubufasha bageze ahitwa Gasopo basakirana na Mai Mai Bishambuke, maze aha bahagarurira Inka zitandatu, izindi icyenda zijanwa na Mai b’injira ishamba rya Mwenga kuruyumunsi tariki 18/08/2023, amakuru amaze guhabwa Minembwe Capital News, nuko izindi Inka Umunani zamaze kugaruka kubw’itegeko ingabo za Barundi zahaye Mai Mai Bishambuke ndetse bikavugwa ko Inka imwe nayo isigaye iri munzira ikaba itaragera mu Banyamulenge ariko ko iza kuhagera none cangwa ejo hazaza.
Congratulations kungabo zabarundi nabagabo cane