Abasirikare ba biri(2) bo mungabo za Afrika y’iburasizuba (EACRF) bari mu mubutumwa bw’amahoro, M’uburasirazuba bwa RDC, ngo nibo bakomerekejwe mugitero cagabwe na Wazalendo abazwi ko bafasha ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kurwanya M23.
Nk’uko byavuzwe aba basirikare bakomoka mugihugu ca Uganda, bakomerekeye mugitero bagabweho n’inyeshamba zishigikiwe na Guverinoma ya Kinshasa. Aya makuru avugwako aba basirikare bagabweho igitero kuri uyu wa Mbere, tariki 16/10/2023, harimugihe camasaha y’igicamunsi ubwo bari mubice byomuri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Radio ijwi ry’amerika ubwo yavuganaga n’umuvugizi w’igisirikare ca Uganda ( UPDF)
yahamije ko “harimodoka y’abasirikare babo bari bavuye Bunagana, berekeje ahari abandi basirikare babo ubwo bageraga mu Muhanda wahitwa Rukoro, baza kugwa mu mutego w’izi Nyeshamba za Wazalendo, baraswa amasasu afata abasirikare babo ba biri(2).”
Uyu muvugizi yakomeje avuga ko aba basirikare babo “bakomeretse mu mutwe bombi,” nyuma y’uko bakomerekejwe
bahise boherezwa Gisoro, mugihugu ca Uganda kugira ngo bitabweho.
Uyu muvugizi abajijwe niba aribwo bwambere bagabweho igitero yemejeko bibaye kunshuro yambere baterewe bari m’uruzinduko ariko ko iz’inyeshamba zikorana na Guverinoma ya Kinshasa, bagize igihe bigamba kuzarwanya ingabo za EAC ziri mubutumwa bwa mahoro muri RDC.
Uyu muvugizi w’igisirikare ca Uganda, y’unzemo ko ingabo zabo ubwo zaraswagaho zahise zirwanaho ngo gusa Wazalendo bahise bayabangira ingata.
Umunyamakuru wa radio ijwi ry’amerika, yakomeje abaza uyu muvugizi ibijanye n’ibyo abanyekongo bavuga ko ingabo z’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba EACRF zifasha M23, uyu muvugizi yasubije ati: “Aha navuga ko ari ukurengera kuko aba bivuga n’ukubura ibyo bavuga. Twe twaje gufasha abanyekongo ngo ba bone amahoro n’ubu nibyo turimo guharanira, Congo iratuzi kuva mu mwaka wa 1996 ubwo twakuragaho ingoma ya Mobutu Se seseko, aho twabaye amateka aratuvugira.”
Uyu muvugizi yasoje avuga ati: “Ingabo zacu ntizica ipembeni zikorera munsi y’ibendera rya EAC kandi ico duharanira ni umutekano wa banyekongo.”
By Bruce Bahanda.