Abasirikare ba FARDC biswe “abajura,” ibyatangajwe.
Umunyarwanda Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashyize imbaraga mu kugura intwaro zikomeye, ariko ntiyita ku kubaka igisirikare cyayo, bityo abakigize bahinduka abajura kandi aho kurwanya m23 kibasigira intwaro, ubundi bo bakayabangira ingata.
Nibyo Senateri Evode yagarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.
Yavuze ko Congo kwari yo mutera nkunga mukuru wa m23, binyuze mu ntwaro iha ingabo za FARDC kandi zitazikuzikoresha.
Yagize ati: “Bizeye intwaro bari bafite. Baguze intwaro cyane kuko bagaragaza ingengo y’imari bakoresheje mu gisirikare, ariko RDC igura intwaro nta gisirikare igira. Buriya amasuka ntiyihingisha, ushobora kugira kontineri y’amasuka ariko nta bahinzi ufite abantu bazi guhinga bakazaza bakikorera ayo masuka bakayatwara ni na yo mpamvu tuvuga ko umuterankunga wa mbere wa m23 ni Leta y’i Kinshasa.”
Yakomeje asobanura ko iki kibazo cy’igisirikare, ubuyobozi bwa Congo bukizi ariko ko bukomeza kwitwaza u Rwanda nk’impamvu yatumye igisirikare cyabo kidakomera, nyamara icyo bari biringiye ari ukugura intwaro no kwizera ko ingabo z’amahanga zizabafasha nibaramuka bafite intwaro ziremereye.
Uwizeyimana yavuze kandi ko kimwe mu bituma igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kidakomera ari ruswa n’abayobozi bashaka kwigwizaho imutungo, bigatuma bagishyiramo(igisirikare) ababonetse bose.
Ati: “RDC nta gisirikare igira, ni abantu yashyize hamwe irabegeranya ibaha intwaro ariko nta gisirikare gihari rwose ni abajura. Bariba, baranyaga bakora n’ibindi byinshi bigayitse.”
Bivugwa ko RDC ari cyo gihugu cya Afrika cyaguze intwaro zihenze cyane mu myaka mike ishize, aho cyakoresheje agera kuri miriyari zine(4) z’amadolari y’Amerika.
