Abasirikare ba FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo batangiye kurambika intwaro hasi muri Goma.
Abasirikare ba Uruguay baherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bagenzura imbunda, bari kwakira intwaro bakandika na nimero zazo z’abasirikare barwanaga ku ruhande rwa Leta, abo byemezwa neza ko batsinzwe urugamba bari bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Amakuru ava i Goma avuga ko ingabo za FARDC n’abambari bazo bari bagerageje kurinda umujyi wa Goma bakoresheje uburyo bwose bushoboka, ariko aho bigeze isaha iyariyo yose umutwe wa M23 ushobora gutangaza byeruye ko wafashe umujyi wa Goma wose wo mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Itangazo ryashizwe hanze n’ingabo za Uruguay zibarizwa muri MONUSCO, rivugamo ko itsinda ry’Ingabo zabo riri ahitwa Rusayo mu nkengero z’umujyi wa Goma ryakiriye abasivile bahunga nabamwe mu ngabo za FARDC bemeye kurambika intwaro zabo hasi.
Aya makuru anavuga ko umwe mu basirikare ba Uruguay yaguye mu ntambara irimo iba muri ibyo bice bya Goma, akaba ari umwe mu basirikare batatu ba MONUSCO bapfuye.
Umutwe wa M23 nyuma yo kubuza ingendo ku kibuga cy’indege cya Goma, wanatangaje ko wahagaritse ingendo zo mu kiyaga cya Kivu.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko ibikorwa byose bihagaritswe kugeza hatanzwe irindi tegeko.
Uyu muvugizi wa M23 yanasabye abasirikare ba FARDC bagifite imbunda kuzishyikiriza MONUSCO, hanyuma bagahita baja kuri stade y’i Goma bitarenze saa kenda z’igicuku cyo kuri uyu wa mbere.
Mu masaha y’iri joro kandi ryaraye rikeye, mu mujyi wa Goma humvikanaga ibiturika byinshi, usibye ko amakuru Minembwe.co ifite yizewe n’uko ingabo za M23 zamaze kwinjira muri uyu mujyi, kandi ko zawufashe wose nubwo zitarabitangaza ku mugaragaragaro.