
Abasirikare ba leta ya Bujumbura, bagize igihe mumisozi miremire y’Imulenge ho muri Bijombo bageze Mururambo barangije bakambika mumihana itatu: Igahororo, Mugono no kwa Birindiro.
Muntangiriro zukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2022, nibwo ingabo z’Abarundi zigizwe nabatayo imwe zoherejwe muri Republika iharanira democrasi ya Congo, muri Kivu yamajyepho. Aba basirikare bavanzwe nabasirikare ba Fardc mubice bya Territory ya Uvira. Gusa baje kwivangura nimugihe Ingabo za FDNB zazamutse imisozi ya Gahororo aho zagiye kurwanya inyeshamba z’Abarundi zibarizwa kubutaka bwa Congo zomumutwe wa FNL uyobowe na General Aloys Nzabampema. Iyintambara ntiyigeze yorohera ingabo za FDNB.
Nyuma yokugaba ibitero bikomeye kunyeshamba ziyobowe na Gen Aloys Nzabampema, bikarangira bidatanze umusaruro uhagije kuko Nzabampema n’Ingabo ze baracari mumashamba bahozemo, ingabo za Barundi zaje koherezwa mubice by’Indondo ya Bijombo na Minembwe, icogihe hakomeje gucicibikana amakuru avuga ko bagiye kurwanya abaturage Babanyamulenge bibumbiye muri Twirwaneho, ariko ntantamabara bashoye kubanyamulenge nkuko byavugwaga mumakuru yavuzwe icogihe ahagana mukwezi Kwa 12 zumwaka wa 2022.
Mumakaru Minembwe Capital News, yabashe guhabwa Muriki gitondo canone kuminsi irindwi (7), ukwezi kwa gatatu uyumwaka wa 2023, nuko Izingabo za FDNB zavuye mubice by’Indondo ya Bijombo zija muri Rurambo iri muri Territory ya Uvira ho muri Kivu yamajyepho zikambika mumihana nanone isanzwemo abaturage b’Irwanaho.
Umuturage waganiriye na Minembwe Capital News, yagize ati akoresheje inyandiko: “Abarundi, baje barikumwe nabayoboke ba Gumino. Abari mugitoga nabari Masango bakambitse Igahororo naho abandi bagiye kuri Mugono abandi kwa Birindiro.”
Nkuko Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru ntakizwi kirambuye kucaba cazanye ingabo z’Abarundi murutu duce dusanzwemo abaturage birwanaho ariko bamwe bavuga ko boba boherejwe kurwanya inyeshamba z’Abarundi zomumutwe wa FNL. Harandi makuru avuga ko boba berekeje i Goma ahari izindi ngabo za b’Arundi mubutumwa bwa EAC.