
Ingabo za M23 bongeye gufata umuhana munini wa Ngungu, uri muri Territory ya Masisi ho muri Kivu yamajyaruguru mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Nikuruyu wa Kane tariki 09/03/2023, ahagana mumasaha yakare nibwo imirwano yongeye kubura mubice bya Territory ya Masisi. Amakuru dukesha abaturage baturiye utwo turere batanze amakuru kuri Minembwe Capital News, ko murukerera rwanone aribwo Ihuriro rya Fardc, FDLR, Maimai na Bacancuro bagabye ibitero mubirindiro bya M23 maze ingabo zigize M23 zirwanaho birukana umugenda wose FARDC nabafatanya bikorwa babo.
Iyintambara ya none yongeye guhesha ingabo za M23 gufata umuhana munini wa Ngungu ubarizwa muri Territory ya Masisi, nyuma yogufata Ngungu aba basirikare ba M23 baje kongera gufunga umuhanda wa Minova-Goma na Bukavu.
Kumunsi w’ejo hashize nibwo kandi ingabo za M23 zongeye gufata umuhana wa Kitunva nimugihe Fardc nabafatanya bikorwa babo aribo FDLR, Maimai Nyatura na Bacancuro bari bongeye kugaba ibitero mubirindiro bya M23 ahitwa Kaluba.
Mugihe intambara ibica bigacika hagati ya M23 n’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) ninako abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC ndetse nibihugu bikomakomeye biri mumiryango mpuzamahanga bisaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo.