Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe
Amakuru ava mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko nyuma y’aho Colonel Rubaba Ntagawa ahamagajwe igitaraganya i Baraka, ni kompanyi y’abasirikare babaga ku Kavumu yahavanwe, hasigara gutyo.
Bibogobogo yarisanzwemo amaka arenga arindwi, kuko irimo abiri y’Ingabo z’u Burundi zo zikiyairimo kugeza magingo aya.
Imwe iri mu irango rya Ugeafi, mu gihe indi na yo iri mu rya Gipimo riherereye hagati ya Bivumu na Magaja.
Hari kandi iya FARDC iri ahitwa ku Murasaba yarebwaga na Colonel Rubaba Ntagawa, wahamagajwe igitaraganya na Komanda secteur i Baraka. Kugeza kuri ubu ntibizwi n’iba yaba agiye guhabwa izindi nshingano cyangwa atumwa ahandi. Ikizwi gusa ni uko yuriye imodoka mu ijoro ryaraye rikeye, akaba yarahekejwe n’umu escort we umwe witwa Innocent, yerekeza i Baraka.
Naho izindi ikambi zari mu gice cya Kavumu, aho nazo zarimo zitatu. Zarebwaga na Colonel Karateka, umaze igihe gito ahavanwe yoherezwa mu bindi bice byo muri teritware ya Fizi.
Mu ijoro rero ryaraye rikeye, nyuma y’aho Colonel Rubaba Ntagawa amanutse i Baraka, izi ngabo bivugwa ko zarebwaga na Colonel Karateka, zihita zitegekwa ku manuka i Baraka.
Aya makuru anavuga ko aba basirikare babarirwa mu ijana rirenga, nk’uko umwe mu baturage baherereye hafi aho yabibwiye Minembwe Capital News.
Yagize ati: “Abasirikare babaga ku Kavumu bayoborwa na Colonel Karateka, bahavanwe. Bari i kompanyi, n’inkijana rirenga.”
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa cyenda, nabwo abasirikare b’u Burundi babarirwa muri 200 irenga, bavanwe muri Bibogobogo, boherezwa mu bice bya Minembwe, kuko bageze mu gice cya Point Zero, aba ari cyo bashyingamo ibirindiro; aha akaba ari mu marembo ya centre ya Minembwe, iyo Twirwaneho yigaruriye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Biravugwa ko haba hari impiango mishya y’Ingabo za FARDC muri teritware ya Fizi, ni mu gihe mu minsi mike ishize. Ingabo z’u Burundi kandi zashyinze ibirindiro hafi na centre ya Mikenke.
Bimwe bishyinze mu Mikarati, mu gihe ibindi nabyo zabishyinze kuri Nyamara.
Usibye aho hari ibindi bivanzemo FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo biri ahitwa mu Kigazura. Aha akaba ari mu birometero bike uvuye muri centre ya Mikenke igenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Hagataho, nubwo hari iyo mipango mishya y’Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, ariko akarere kose kari kagitekanye, ndetse ntanahaheruka kuberamo ibitero, haba muri Minembwe, i Ndondo ya Bijombo, Bibogobogo, Mibunda, Rugezi ndetse na Rurambo.