
I Kisangani babiri mubasirikare bakorera ga Radio na Television y’ibihugu baraye bishwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 29.03.2023, saa 9:05AM Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera Kuri Minembwe Capital News, nuko Abasirikare babiri bakoreraga Radiyo na Televisio by’igihugu biciwe i Kisangani mukarere ka Tshopo, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa DRC.
Ibi byabaye nyuma yuko haramabandi yibasiye iduka ryari iruhande rwa sitasiyo. Umwe mu bagizi ba nabi bane bateye iryo duka yatawe muri yombi abaturage baza kumukubitagura kugeza apfuye, undi arafatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Ibi bikaba byarateye impagarara mwirijoro kubaturiye ako gace muri Kisangani aho bamwe bahunze bazi ko igihugu catewe Kuko amakuru dukesha RFI avuga ko mugufata ayo mabandi havuze amasasu menshi abaturage barahunga.
Umutekano uko ukomeza kuba muke muri Congo Kinshasa ninako namabandi akomeza kugwira hirya nohino muntara zigize Republika iharanira democrasi ya Congo (RDC).




