Abasirikare bakuru ba FARDC baburijemo ku deta bagenewe imidali na Perezida Félix Tshisekedi.
Ni Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokoarasi ya Congo, wageneye abasirikare babiri bakuru imidali y’inyenyeri za bronze, nk’uko tubikesha itangazo rya nyujijwe kuri televisiyo na Radio by’igihugu i Kinshasa.
Iri tangazo rishimira abofisiye babiri ko bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyageragejwe tariko ya 19/05/2024.
Muri abo bagenewe iyi midali, nk’uko iryo tangazo rya leta rya komeje ribivuga barimo Colonel Mutebe Jim na Lieutenant Colonel Tshaka Kalambaye Dédé.
Iteka rya Perezida Félix Tshisekedi ryasobanuye ko Col Muteke na Lt Col Tshaka bagize ubutwari ubwo abitwaje intwaro bari bayobowe na Christian Malanga Musumari bateraga ingoro y’umukuru w’igihugu, bagaragaza urukundo bafitiye Congo Kinshasa.
Igitero cy’aba barwanyi barengaga 50 cyagabwe no mu rugo rwa Vital Khamere wahoze ari minisitiri ushinzwe ubukungu, bahicira bamwe mu bapolisi barurindaga. Kamerhe ubu asigaye ari Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC.
Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Major Sylvain Ekenge, yatangaje ko Malanga yishwe, abandi barenga 50 batawe muri yombi. Abafashwe bose bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo ndetse ndetse ni na ho bari kuburanishirizwa.
MCN.