Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye abasirikare n’izindi nzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu kuri kanura.
Ni mu kiganiro umukuru w’igihugu cy’u Burundi yagiranye n’abasirikare bagize akarere ka gatatu ka gisirikare mu ngabo z’u Burundi.
Iki kiganiro cyabereye mu Ntara ya Kirundo. Kikaba cyaritabiriwe n’abasirikare bakuru bayoboye abandi bo muri aka karere ka gatatu ka gisirikare.
Muri iki kiganiro Evariste Ndayishimiye yasabye abasirikare n’izindi nzego zishinzwe umutekano kuba maso haba imbere mu gihugu, hanze yacyo ndetse no ku mipaka, avuga ko abahungabanya umutekano w’igihugu batarasubiza inkota mu rwubati.
Yagize ati: “Abahungabanya umutekano w’igihugu ntibarasubiza inkota mu rwubati. Musabwe kuba maso mugahora mukanuye.”
Umukuru w’igihugu yanashimiye abagize uruhare kugira ngo bagarure amahoro ni mu gihe mu mujyi wa Bujumbura hari haheruka guterwa ibisasu bya grenade, byanasize bihitanye abasivile harimo n’abakomeretse.
Yashimiye kandi n’ingabo z’igihugu kuba bakomeje guharanira kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu by’Afrika, nka Somaliya, Congo na Repubulika ya centre Afrika. Perezida avuga ko ibyo byerekana inshusho nziza y’igihugu cy’u Burundi.
MCN.