Abasirikare bo mungabo za EAC bavuye mu Burundi bangeye gushimwa nabaturage ba Masisi.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 04/08/2023, saa 2:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abaturiye teritwari ya Masisi, Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bongeye kugarurira icyizere ingabo za EAC zaturutse mu Burundi nyuma yo gufungura umuhanda wa Kaluba-Sake wari warafunzwe nabo mwitsinda rya Wazalendo aho bivugwa ko baba soreshaga no kubambura utwabo, ibi ingabo za EAC zabikoze kuruyu wa Kane w’ejo hashize.
Uyu muhanda wari wafungiwe mu birometero bigera kuri 36 uvuye mu Mujyi wa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, akaba ari umuhanda uhuza Groupement ya Kaluba, Mushaki na Shasha zo muri Sheferi ya Bahunde.
Nkuko ayamakuru abivuga nuko mu gihe cy’isaha yose nta modoka zashoboraga kuva Kaluba zijya muri Sake cyangwa ngo zive Sake zijya Kaluba. Amakuru aturuka aho avuga ko izi nyeshyamba za Wazalendo zigizwe n’insoresore zo muri ibyo bice, zishuzaga amafaranga ku modoka na moto kugirango zibashe gutambuka.
Abaturage babwiye itangazamakuru nyuma yo gufungura uyu muhanda, bavuze ko izi nyeshyamba zishinja leta ya Congo kutubahiriza amasezerano bagiranye yo kubitaho cyane ko ngo zitabona ibyo kurya.
Muri uyu muhanda ngo usanga izi nyeshyamba zivovota zivuga ko leta itazitaho nta yandi mahitamo zifite usibye kwirwanaho.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri Groupement ya Kaluba, yatangaje igituma inyeshyamba za Wazalendo zishinga bariyeri nyinshi mu mihanda itandukanye.
Ati ” Ibibazo bya Wazalendo byagombye kuba byarangira iyaba guverinoma yubahirizaga ingingo zimwe na zimwe bitewe nuko badakurikiranwa na Leta ya Congo kandi ibakoresha, bagashaka amaramuko mu baturage, ari yo mpamvu bagenda bashyiraho ariya mabariyeri atemewe. Ubwo rero Guverinoma ya Congo nuko yagombye gukoresha bariya ba Wazalendo ibibuka ikabaha umushahara, ikabaha ibikoresho, ikabaha ibyo kurya, kugirango abaturage bataza guhura n’ingaruka za Wazalendo bagenda babagezaho.”
Uyu muhanda waje gufungurwa ari uko ingabo za EAC zigiye kuwufungura abagenzi bakabona inzira. Ni igikorwa rero cyashimishije abaturage bo muri utwo duce nubwo bari bamaze igihe basaba ko Ingabo za EAC ziva muri iki gihugu.
Umwe muri bo ati ” Hano EAC iducungiye umutekano turi kuryama tugasinzira, nta kibazo akazi karakomeje, ku buryo ahandi bari kurara hanze bari no kwiruka ariko twe turatuje nta kibazo gihari dufite umutekano.”
Mugenzi we yunzemo ati ” Ingabo za Wazelendo EAC ikigera hano zaragiye, EAC zigera aha tubanye neza nta kibazo, nta muturage wahohoterwa cyangwa ngo hagire icyo bajyana ngo EAC iryame. Ahubwo iyo Wazalendo bajyanye nk’inka, EAC yihuta kujya kuzifata ikabungabunga umutekano w’abaturage, nta kibazo.”
Umwe mu baturage bo muri Kaluba, Emmanuel Ndayambaje, avuga ko izi nyeshyamba zikoreshwa na leta zabajujubije.
Ati “Hari ba Wazalendo babaga hano, banateshaga abaturage umutwe, hakaba n’igihe baje ninjoro bakarara barasagura, hagera igihe babafatira umwanzuro…ubu nta Muzalendo wagera hano yambaye uniform niyo yakwambara uniform aba afite ikibari. Yaba ageze hano bakamutegeka gukuramo uniform akabanza akajya kuyikuramo wenda aje nko gusura nk’umuryango we, akabona kugaruka mu isantere,”
Abaturage bemeza ko kuva inyeshyamba za Wazalendo zavanwa muri aka gace umutekano ugenda urushaho kuba mwiza, itandukaniro rikaba ari uko ingabo za EAC nta muntu zambura, nta muntu zishotora, ariko Umuzalendo hari igihe mwahuraga akaba yagukubita cyangwa akakwaka ibyo ufite ariko ubu nta kibazo bafite.