Ubumwe bw’u Burayi (EU), ngobwaba bugiye gutegura ibihano ku basirikare bakuru ba FARDC.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 12/07/2023, saa 4:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wateguje gufatira ibihano abasirikare n’abitwaje imbunda batandukanye bakorana n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo biganjemo abo mu ngabo z’iki gihugu.
Urubuga rwa Africa Intelligence rwasobanuye ko iyi gahunda iri gutegurwa nyuma y’ubusabe bw’ibihugu bitandukanye bigize Uburaya birimo: u Buholandi, u Bubiligi n’u Budage, byashingiye kuri raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu kwezi gushize kwa Gatandatu uyumwaka.
Amazina y’aba basirikare bomungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC, ntabwo arashyirwa ahagaragara, ariko ikimaze kumenyekana ni uko ibihano bazafatirwa bifite aho bihuriye n’intambara y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’umutwe witwaje intwaro wa M23, hakaba hamaze kwinjiramo indi mitwe myinshi nka: FDLR, Nyatura na za Mai Mai ndetse na Wazalendo.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ku ruhande rwigihugu c’u Rwanda gishinjwa gufasha umutwe wa M23 Kandi ko muntambara M23 irimo n’Ingabo za FARDC, umwe mubayobozi murizingabo z’u Rwanda koyafatiwe ibihano, akaba ari Captain Niragire Jean Pierre alias Gasasira ngo uyoboye ingabo kabuhariwe z’u Rwanda ziri muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mumwaka wa 2022.
Biravugwa ko gahunda yo gutegura ibi bihano iri kuganirwaho kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi uyumwaka wa 2023, kandi bikaba bikorwa n’ishami rya komisiyo ya EU rishinzwe ibikorwa byo ku mugabane wa Afrika.
Urutonde rw’abafatirwa ibihano rufitwe muri iri shami rizwi nka COAFR, kandi ngo urwego rwa EU rushinzwe ibikorwa byo hanze y’Uburayi ‘SEAE’ rwararushimye. Gusa ngo hari ibihugu bike bitarushyigikiye birimo u Bufaransa.
Ibi bihano bizakurikira ibyo komisiyo ya EU yafatiye abarimo Ruvugayimikore Protogène alias ‘Colonel Ruhinda’ ukuriye umutwe kabuhariwe w’abarwanyi ba FDLR, Major Willy Ngoma uvugira abarwanyi ba M23 na Colonel Nganzo Olikwa wo mu ngabo za RDC, mukwezi kwa Cyuminabiri umwaka wa 2022 ndetse na Justin Bitakwira Bihona, wahoze ari Minisitiri witerambere muri Kivu yamajy’Epfo.