Abasirikare b’u Burundi bahunze intambara ibahanganishije na M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinjwe ibyaha bikaze.
Ahagana mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, nibwo abasirikare b’u Burundi bagera kuri 270 bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare mu gihugu cy’u Burundi, maze bashinjwa ibyaha bitandukanye.
Nk’uko iyi nkuru tuyikesha ibitangaza makuru byo mu gihugu cy’u Burundi, bivuga ko aba basirikare bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare ruherereye mu Ntara ya Rutana, ahagana mu mpera z’iki Cyumweru dusoje.
King Murundi, kimwe mu binyamakuru byandikira inkuru mu Burundi cyatangaje ko aba basirikare ubwo bari bageze imbere y’urukiko babajijwe ibyaha birimo gutererana abandi ku rugamba, uburangare, ndetse no guteza imfu mu basirikare b’u Burundi barwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo z’u Burundi zageze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ahagana mu kwezi kwa Cyenda, umwaka ushize, aho zari zije gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.
Abasirikare b’igihugu cy’u Burundi batangiye kuvugwaho guhunga ku rugamba nyuma gato y’uko bari bamaze kwinjira mu mirwano, muri uko kwezi kwa Cyenda.
Ndetse mu kwezi kwa Cumi n’abiri umwaka ushize, aba basirikare bapfiriye gushira, bapfira mu mirwano. Abenshi muribo barahunze abandi kugeza ubu baburiwe irengero.
Nta mubare nyawo uratangazwa wabasirikare b’u Burundi boba baraguye ku rugamba, bahanganyemo n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga. Kimweho hari amakuru yatanzwe mu kwezi kwa Mbere, uy’u mwaka, avuga ko ingabo z’u Burundi zaguye ku rugamba ko zibarirwa mu bihumbi 350, mu gihe abagera kuri 255 bavuzweho kuburirwa irengero, naho ababarirwa mu mirongo bafatwa mpiri.
Tubibutsa ko aba basirikare bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare rwo mu Ntara ya Rutana, bategetswe kuzongera kwitaba uru rukiko mu minsi mike irimbere.
MCN.