M23 ya rwaniriye abasivile ya mbura kandi ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibirimo ibikoresho by’agisirikare, ndetse ifata matekwa n’ingabo z’u Burundi.
N’i bikubiye mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka amaze gushira hanze kuri uyu mugoroba wo k’uwa Gatanu, tariki ya 16/02/2024.
Ni nyuma y’uko kuri uyu munsi habaye ibitero bya gabwe ku baturage baturiye agace ka Nyenyeri, ibyo M23 ishinja ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko ba bigabye ahatuwe n’abaturage benshi.
Inyandiko za Kanyuka yavuze ko ingabo za ARC (L’arméé Revolutionnaire Congolaise) ko zakoze ibishoboka byose mu buryo bwa kinyamwuga ba rwanirira abaturage baturiye agace ka Nyenyeri no mu nkengero zaho, nk’uko abivuga barinda abasivile ibitero byari bya gabwe n’ingabo z’u butegetsi bwa Kinshasa, aribo FARDC, FDLR, abacancuro, Wazalendo ingabo z’u Burundi, n’ingabo za SADC.
Yakomeje avuga ko barwanyije ihuriro ry’ingabo za RDC k’u buryo yemeje ko bazambuye ibikoresho harimo ko bafashe mpiri abarimo ingabo z’u Burundi.
Yagize ati: “Twa bakubise kandi twa bambuye ibikoresho by’agisirikare harimo n’ibikoresho by’ikorana buhanga.”
Yakomeje agira ati: “Ingabo z’u Burundi twazifatiye k’urugamba, tuboneyeho nakanya ko kwamagana leta y’u Burundi ikomeje kugaragaza umusanzu wo gukorera urugomo ubwoko bumwe.”
Umuvugizi wa M23 yavuze kandi ko Ingabo za M23 ko zimaze kuva inyuma kugira zicungure abanyekongo bagize igihe mu bibazo by’intambara.
Ibi bitero by’i huriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa kandi byari byagabwe mu gace ka Kagano, gaherereye muri gurupema ya Mupfunyi, muri teritware ya Masisi, ahari ibirindiro bya M23. Ariko M23 ibasha ku bisubiza inyuma.
Bruce Bahanda.