Abasirikare b’u Burundi bo mu mutwe udasanzwe baguye mu mirwano i Fizi.
Abasirikare b’u Burundi bo mu mutwe w’ingabo udasanzwe baguye mu mirwano iheruka kubahuza n’u mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu misozi yo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko aba basirikare baguye mu mirwano yabaye tariki ya 15/04/2025, ikaba yarabereye mu bice bya Rugezi mu majy’epfo ya komine ya Minembwe ho muri teritware ya Fizi.
Igihugu cy’u Burundi gisanzwe gifite ingabo muri RDC ibihumbi 20 zoherejwe mu ntambara ihuriro ry’ingabo za Congo zirwanamo n’imitwe ya M23 na Twirwaneho mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru akomeza avuga ko iriya mirwano yabaye tariki ya 15/04/2025, igisirikare cy’u Burundi cyari cya yoherejemo abasirikare barimo abo mu butasi bwa gisirikare (G2) n’abo mu mutwe w’ingabo zidasanze uzwi nka Unite des operations specials (UOS). Bose ngo bari bambaye igisivili.
Aba basirikare bageze muri biriya bice bya Rugezi nyuma y’aho bavuye i Bujumbura bakambuka muri RDC mu gice cya u Bwali babona gukomeza inzira yose berekeza i Lulenge na Rugezi.
Kugeza ubu umubare nyawo w’abasirikare b’u Burundi baguye muri iriya mirwano ntuzwi, gusa hari amakuru avuga ko hapfuye ababarirwa muri 30, kuburyo imirambo imwe yabo yacuwe mu Burundi indi igatakara ku misozi yo muri ibyo bice byaberagamo imirwano.