Mu gitondo cyokuri uyu wa Mbere, tariki 13/11/23, mu kibaya cya Rusizi aho bakunze kwita Plaine Dela Ruzizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara abasirikare benshi b’u Burundi.
Nk’uko byavuzwe abo basirikare barihagati y’Amagana 300 na 400 bagaragaye bambaye imyenda y’igisirikare cya Republika ya Demokarasi ya Congo n’ibendera ry’iki gihugu.
Isoko yacu dukesha ay’amakuru avuga ko abo basirikare barimo berekeza ahitwa Kamanyola, k’umupaka ugabanya igihugu c’u Rwanda na DRC, muri Kivu y’Epfo.
Hariya mu Kibaya cya Rusizi, hakomeje kuvugwa ziriya Ngabo z’u Burundi, nimugihe kandi baheruka kuvuga ko boherejwe mu bice bya Nyangezi, i Djwi, Ngomo na Kamanyola
Aha mu Kibaya cya Rusizi hakaba hakomeje kuba inzira igisirikare c’u Burundi kinyuramo aho bahita boherezwa gufatikanya na Wazalendo, FDLR na Nyatura kurwanya M23.
Tubibutseko bamwe murabo basirikare b’u Burundi baheruka gufatirwa k’urugamba mu nkengero za Kitshanga homuri teritwari ya Masisi, bikaba byarahise byangiriza isura y’i gihugu c’u Burundi nimugihe bariya basirikare byari bisanzwe bizwi ko berekeza i Kongo m’urwego rw’u muryango wa EAC.
By Bruce Bahanda.