Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, barimo Moïse katumbi Chapwe, Denis Mukwege ,Matata Mponyo na Delly Sesanga.
Bemezanije gukora ihuriro bise: “Congo ya Makasi.”
Ibi ba byemezanijeho ubwo bari mu biganiro i Pretoria, muri Afrika y’Epfo. Byavuzwe ko bagezeyo mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo dusoza. Nk’uko byemejwe na Matata Ponyo, ubwo yaganira na Radio Okapi, aho yanemeje ko ririya huriro rigamije kuzahitamo umu kandida umwe akaba ariwe uzahangana na perezida Félix Tshisekedi ndetse n’abandi bakandida 21.
Sibyo byonyine bariya batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bemezanije kuko ba boneyeyo nogukora icyo bise Dokima(document), irimo ibyo biyemeje gukorera hamwe mw’izina rya ba batumye ndetse bashiraho n’ingingo zi zabagenga mu gihe bazaba bari gutora umu kandida umwe wo muribo uzahatana mu matora, ateganijwe kuba tariki 20/11/2023.
Iyo Dokima ( document), ikaba yarashizweho umukono na Olivier Kamitatu, wa ruhagarariye Moïse Katumbi, Jean pierre Muongo, wa ruhagarariye Denis Mukwege na Franklin Tshiamala waruhagarariye Matata Ponyo naho abari bahagarariye Martin Fayulu ntibigeze ba sinya kuri document ahobwo ibo bakomeje ba vuga kukibazo cy’uko amatora arigutegurwa nabi ndetse arintanamuco ugaragara murayamatora.
Bruce Bahanda.
Akavuyo ka ba congomani uku bazakura ryari ?nibave mu matiku batore Katumbi Nawe agerageze turebe ko Nawe yagira icyo ahindura