Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, yahurije i Nairobi muri Kenya abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wamusimbuye.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/10/2025, ni bwo Kabila yahurije abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Igitangazamakuru cya Jeunne Afrique cyashyize aya makuru hanze, cyasobanuye ko ibi biganiro bya Kabila n’aba banyapolitiki bigamije “kubaka uburyo bushya bwo guhangana na perezida Felix Tshisekedi.”
Kinavuga kandi ko mu bitaba iyo nama barimo Matata Mponyo wahoze ari minisitiri w’intebe wa RDC umaze igihe gito ahungiye mu Bubiligi, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato.
Barimo kandi Seth Kikuni uri mu bahatanye na Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2023, Franck Diongo umaze igihe yarahungiye mu Bubiligi, Nehemiah Mwilanya Wilondja wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya perezida Kabila, Raymond Tshibanda usanzwe ari umuhuza bikorwa w’ihuriro FCC,n’abandi benshi.
Mu banyapolitiki bavuzwe batayitabira mu bazwi cyane muri iki gihugu cya RDC, barimo Moïse Katumbi kimwe na Martin Fayulu bivugwa ko we atanayitumiwemo.
Kimwecyo, Joseph Kabila yakoranyije iyi nama mu gihe tariki ya 30/9/2025, urukiko rw’i gisirikare cya RDC ruherereye i Kinshasa, rwamukatiye igihano cy’urupfu.
Uru rukiko rukurikiranyeho Kabila ibyaha by’intambara, ubugambanyi, gufata ku ngufu n’ibindi.
Nyamara bi byaje kwamaganirwa kure n’Abanyekongo batandukanye barimo n’abanyamadini n’andi mashirahamwe atandukanye yo muri iki gihugu.
Ariko rwamukatiye adahari, kuko kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka abarizwa mu bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu byabohojwe n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bigamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.