Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC bashizemo agatege mu kurwanya Tshisekedi.
Katumbi Moïse na Martin Fayulu, abanyapolitiki bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bahuriye mu Bubiligi kugira ngo bige uko barwanya umugambi wa perezida Félix Tshisekedi wo kuvugurura itegeko nshinga.
Aba bagabo bo muri RDC bari mu banyapolitiki bakomeye, agace bahuriyemo ko mu Bubiligi ni aka Genval ko mu karere ka Rixensart, bagirana ikiganiro cyo mu muhezo . Ni ikiganiro amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa Martin Fayulu yavuze ko cyamaze isaha n’igice.
Aba banyapolitiki bakaba baganiriye mu gihe mu kwezi gushize abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bemeranyije ko bagomba guhuza imbaraga, bakarwanya uyu mugambi wa perezida Félix Tshisekedi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yaho mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka, perezida Félix Tshisekedi yari yatangaje ko itegeko nshinga rikwiye guhindurwa, ngo kuko ritajyanye n’igihe igihugu cyabo kirimo.
Icyo gihe, Tshisekedi yagize ati: “Itegeko nshinga ryacu si ryiza. Ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga. Dukeneye itegeko nshinga rijyanye n’uko ibintu bihagaze.”
Si ubwa mbere abanyapolitiki bo muri iki gihugu bahurira mu Bubiligi, kuko no mu mwaka w’ 2016 na bwo Moïse Katumbi, Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bahuriye yo, biga uko bagomba kwifatanya mu kurwanya perezida Joseph Kabila wayoboraga RDC, na bwo yari ashaka guhindura itegeko nshinga.
Mu kiganiro Katumbi yagiranye n’igitangaza makuru cya Jeune Africa mu minsi mike ishize, yavuze ko ngo nk’uko we na bagenzi be babigenje mu myaka umunani ishize, biteguye kurwanya uyu mugambi wa Tshisekedi wasimbuye Joseph Kabila ku butegetsi.
Katumbi yagaragaje ko itegeko nshinga atariyo ntandaro yibibazo by’ugarije igihugu, avuga ko ikibazo nyamukuru gihari ari imiyoborere mibi.
Avuga kandi ko atumva impamvu Tshisekedi ashaka guhindura iri itegeko nshinga, nyamara ku butegetsi bwa Kabila yarabyamagnye, amuteguza ko uyu mugambi ushobora gucamo igihugu ibice.
Ibi byo kurwanya ibyo kuvugurura itegeko nshinga muri RDC, si abanyapolitiki babihagurukiye gusa, kuko n’inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, yagaragaje ko itawushigikiye, isaba perezida Tshisekedi gushyira imbaraga mu byateza imbere abaturage kuko basa n’abatereranywe.