Abategetsi bavuga rikijana mu muryango w’Abibumbye, bagaragaje ko M23 imaze kugera mu bice byo muri Kivu y’Amajy’epfo, bavuga n’uduce igenzura.
Ni kuri uyu wa Mbere tariki ya 08/07/2024, madamu Bintou Keita, umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari uduce two muri Kivu y’Amajy’epfo umutwe wa M23 ugenzura.
Yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’u muryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Muri ako kanama Bintou Keita yagaragaje ko mubyumweru bibiri bishize umutwe wa M23 wigaruriye uduce dukomeye ndetse ukanatwika ibirindiro byinshi bya FARDC, ibyo avuga ko bihangayikishije cyane Monusco.
Ati: “Ntewe impungenge cyane no kuba M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi mu buryo bwihuse, muri ibi by’umweru bibiri bishize M23 yafashe uduce twinshi dukomeye. M23 n’abayishigikiye banatwitse ibirindiro byinshi bya FARDC.”
Uduce uyu mutwe uheruka kwigarurira turimo imijyi ya Kanyabayonga, Kirumba, Kaina, two muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu Yaruguru. Iyi teritware abarwanyi ba M23 bayigezemo mu byumweru bibiri bishize.
Madamu Bintou Keita kandi yatangaje ko “M23 kuri ubu iri muri Kivu y’Amajy’epfo, agaragaza neza ko iherereye muri teritware ya Kalehe.”
Bintou Keita yanashinje u Rwanda gushigikira M23 , anagaragaza ko hari impungenge z’uko amakimbirane ari muri RDC akwiye akarere kose.
Asoza avuga ko amakimbirane ari muri Repubulika ya demokarasi ya Congo adashobora gukemurwa n’ingufu zagisirikare ko hubwo ibiganiro ari byo byayakemura.
MCN.