Abaturage ba Centrafrique bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Abaturage ba Repubulika ya Centrafrique bari mu bikorwa byo gutora Umukuru w’Igihugu, aho benshi bateze amaso kuri Perezida Faustin-Archange Touadéra, biteze ko azongera kuyobora igihugu kuri manda ye ya gatatu.
Abiyandikishije kuri lisiti y’itora barenga miliyoni 2,3, aho batoye hatarimo gusa Umukuru w’Igihugu, ahubwo banatorera abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi b’intara n’amakomini.
Mu bakandida bahatana ku mwanya wa Perezida barindwi harimo abahoze ari ba Minisitiri w’Intebe, Anicet Georges Dologuélé na Henri-Marie Dondra. Dologuélé yabaye uwa kabiri mu matora ya 2015 na 2020, mu gihe Dondra yayoboye Minisitiri y’Intebe hagati yukwezi kwa munani 2021 n’ukwezi kwa kabiri 2022.
Nubwo abakandida batandukanye bahatanye, Touadéra, wahoze ari umwarimu w’imibare, ni we benshi biteze ko atsinda. Yatangiye umwuga wa politiki amaze kuba Minisitiri w’Intebe muri 2008 ku butumire bwa Perezida François Bozizé, akomeza kugeza mu 2013 ubwo ubutegetsi bwa Bozizé bwahirikwaga n’ihuriro ry’inyeshyamba.
Nyuma y’imyaka itatu y’inzibacyuho, irimo imvururu nyinshi, Touadéra yiyamamarije umwanya wa Perezida agaragaza ko atabogamiye ku mitwe yitwaje intwaro nka Séléka na Anti-Balaka. Ashimirwa ku ruhare rwe mu kugarura amahoro n’ituze mu gihugu, by’umwihariko yifashishije amasezerano n’Ingabo z’u Rwanda.
Amatora y’uyu mwaka yakozwe mu mutekano usesuye, aho abashinzwe umutekano baturutse mu Rwanda bafashije gucunga umutekano mu bice byinshi by’igihugu, basimbura inshingano z’ingabo za Loni zisanzwe ziri mu butumwa bw’amahoro.
Abanyapolitiki n’abaturage bose bateze amaso ku musaruro w’aya matora, witezweho kugira uruhare rukomeye mu kugarura ituze n’iterambere mu gihugu cyakomeje guhura n’ibibazo bya politiki n’umutekano mu myaka ishize.






