Mu Muhana wa Molota uherereye muri Groupemant ya Baombo muri teritware ya Kabambare, abaturage bongeye guhunga kubwinshi bava muri ibyo bice. N’amakuru yemejwe na Sosiyete Sivile yomuri aka karere aho uwitwa Moïse Kangakolo, yabwiye itangaza Makuru ko aba baturage bahunze berekeza kuri Komine ya Kabambare nomuri Localite ya Kalela, mubirometre 12 niyi Komine ya Kabambare.
Ay’amakuru avuga ko bariya baturage bariguhunga uwitwa Hercule, nk’uko byavuzwe na bwana Moïse, nimugihe uyu Hercule asanzwe ari Mai Mai Kandi ko yaragize igihe yarahungiye muri Secteur y’Aba Buyu. Akimara guhunguka Mai Mai ziyobowe na Sungura zatangiye kuza ziza kumusura ari nabyo byateye abaturage guhunga.
Ibi bikaba byatumye abaturage bo m’ubwoko bwa ba Buyu bahunga aka kalele murwego rwogutinya kw’intambara zishobora kuvuka hagati y’izi Nyeshamba zahuriranye mu Muhana wa Mulota.
Uyu Moïse ubwo yavuganaga n’abanyamakuru ba Minembwe Capital News, yavuzeko isubiranamo ry’imitwe y’inyeshamba muri teritware ya Kabambare, rimaze gukura abaturage benshi mubyabo. Yemeje ko imiryango irenga 4500 imaze guta izabo igana iy’ubuhungiro.
Kandi ko i Nyeshamba ziyobowe n’uwitwa Cheik Kabala, n’izu wiyita General Mandevu, ko bakunze kuba mubihe byinshi byoguhangana.
Umuyobozi wa teritware ya Kabambare, Albert Kakuta Walubangi, we yatangaje ko intambara zomuri ibi bice z’ikomoka kw’isesa ry’amasezerano ya Sosiyete i cukura amabuye y’Agaciro yo mubwoko bwa STRATEGOS MINING.
By Bruce Bahanda.