Soseyete yitwa Force Vive, yo mu Ntara ya Manyema, iheruka gutangaza ko itewe amakenga n’abasirikare ba Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC) baje gucunga i Soseyete icukura amabuye yagaciro ahitwa Lubutu. Izo Ngabo z’igihugu ca RDC bakaba baraje bavuye mu Ntara ya Kisangani.
Ukuriye iyo Soseyete bwana Kamuhanda Stephane akaba yemezako aba basirikare barigukora ibikorwa bigayitse babikorera abaturage batuye ako gace ndetse bikaba byaviriyemo abaturage benshi guhunga imihana yabo.
Ati : “Ayamasaha ndikubabwira abaturage bahitwa ‘Kabakaba,’ bariguhunga. Aka gace ka Kabakaba nagace kari kubirometero 15 n’umujyi wa Lubutu. Ntakindi abaturage bahunga usibye ingabo za RDC.”
Mu makuru dukesha i b’inyamakuru bya RDC avuga ko abo baturage bariguhunga kubw’inshi bitewe n’ubwiyongere bw’Ingabo zaje ziva Kisangani, baje kurinda i Soseyete icukura amabuye yagaciro ya Lubutu (SOMIL).
Uyu uhagarariye iyo Soseyete ya Force Vive, yakomeje avuga ko gutumwa kwabo basirikare muribyo bice bacukura amabuye y’Agaciro bihabanye n’amategeko y’ubucukuzi bw’ambuye y’Agaciro kuko ntategeko ryemerera abasirikare kuba aribo barinda aho bacukura amabuye y’Agaciro .
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko Imyaka yaribaye icyumi nitanu iyo Soseyete icukura amabute y’Agaciro igacukura ariko ntamasezerano iyo Soseyete ifitanye na Leta ya Kinshasa Kandi igacukura idacungwa n’ingabo z’igihugu.
Stephane Kamuhanda ubwo yaganiraga n’itangaza makuru rya Radio okapi, yavuze ko abayobozi b’Intara bagomba gukurikiranira byahafi iyi dossier kugirango bitazaja kuba nkibyabaye i Saramabila ariko ubuyobozi bw’Intara ntiburagira ico butangaza kubijanye n’iryo hunga ryabaturage.
By Bruce Bahanda, tariki 25/08/2023.