
Nyuma yuko Fureko, womumutwe wa Gumino, ashinze i Kambi ahitwa Mugitembe hamwe n’a Mai Mai zahoze muri Moyen Plateau ho muri teritware ya Uvira, bongeye bashira indi Kambi ahitwa Bibangwa, bakaba bayihaye kuyobogwa na Nzeyimana, wakunze kuvugwaho ko akorana nabatwa bitwaza ibigwanisho nabo bavuka murako gace. Nzeyimana avuka Bibangwa Nkuko amakuru ava murako gace abivuga. Ibi nibyo byatumye abaturage bo mu Rurambo bamusaba ko yabavira mukarere kabo.
Akarere ka Rurambo ho muri Teritware ya Uvira, hagize igihe havugwa amakimbirane ashingiye kuri Mai Mai, nimugihe bivugwa ko Gumino ikorana byahafi nuwo mutwe ushinjwa ubwicanyi nubugizi bwanabi harimo kunyaga Inka z’Abanyalulenge nokwiba imirima yabo nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye ako gace.
Ahakandi hari nabaturage b’Irwanaho bivugwa ko aribo abaturage bo mubwoko bwab’Anyamulenge, bishimira nimugihe Twirwaneho ivugwako ari Abanyamulenge bose nimugihe b’Irwanaho mugihe batewe nabanzi babo aribo Mai Mai, FDLR ndetse n’a Red Tabara nkuko bikomeza kuvugwa.
Ibi bibaye mugihe haramakuru yatanzwe num’Upfurelo, ko inyeshamba ziri muri Localité Rugezi aha hoze ari kwa Chef Sabune muri territory ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo , mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo, ko bagiye kubagaba ibitero muduce dutuwe naborozi b’Inka ba Banyamulenge muri Minembwe, nogusenyera abaturage ba Banyamulenge.
Rugezi ikaba igize igihe ivugwaho gucumbikira imitwe yitwaje intwaro ikomoka mugihugu cu Burundi, Red Tabara ndetse na FDLR ikomoka mu Rwanda ariko kandi bikavugwa ko n’a FNL ya Gen Aloys Nzabampema, nayo iva mugihugu cu Burundi, ko nawe yoba ari mubice bya Nyabibuye mwishamba rinini rya Bukafu.
Mumakuru tumaze Kwakira yizewe kuri Minembwe Capital News, nuko iyimitwe mukugaba ibitero bashaka gusenyera Abatutsi ndetse ko nomuriki gihe habonetse Isoko y’inka ahitwa Salamabila ho muri teritware ya Mwenga n’a Kindu.
Salamabila, Inka nkuru Kurubu igura Amadolari ya Amerika 2000 mugihe Inka irihagati igura Amadolari ya Amerika 1500, nkuko tubikesha bamwe mubapfurero badashaka intambara.