Abatuye Ubwari homuri Fizi, baratabaza leta y’Ikinshasa kubagoboka nimugihe bavuga ko iyo leta itabacya iryera!!!.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’Itariki 04.06.2023, saa 7:45pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abaturage bo mu midugudu ya Bubwari ho muri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, bishyize hamwe maze bahurira mugace kitwa Mutambala, kamwe muduce tugize iyi teritware ya Fizi, babwira itangaza makuru ko batereranywe na guverinoma ya Kinshasa, n’imiryango itabara imbabare, berekanye ko mubibazo bafite harimo inzara nu mutekano muke.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi b’iyo midugudu, uwa Katanga, yabwiye abakozi bikinyamakuru cya kivutimes, avuga ko ababajwe n’iki kibazo kijanye ninzara n’umutekano muke, maze yemeza ko nta mfashanyo iyo ari yo yose itangwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse na guverinoma ya Congo, bari bigera babona murutu duce twakunze kubamo intamabara za Mai Mai n’a leta.
Yakomeje asaba ati: “Ni iki cyakagombye kuvugwa kitaricyo tubereka ko dukenye hano Ubwari?”
“Ikibabaje n’abadepite, batowe nabaturage bahano baracecetse bo muri Fizi. Abaturage ba Ubwari turasaba niba harico twakosheye Leta nimiryango itabara imbabare turabasaba imbabazi.”
“Nta bikorwa remezo muri Ubwari bikorwa n’a leta y’Ikinshasa cangwa imishinga itegamiye kuri leta, kandi abadepite twitoreye basa nka bibagiwe ibibazo byaka karere ariko igihe camatora ataha dore ko arihafi kuba bazahita baza kudushimisha ngo dukunde tuzabahe amajwi yacu, iyimyitwarire turayirambiwe.”
Ubwari, nagace gakunze kwibasigwa nibiza byinshi bifitanye isano namazi igihe Imvura iguye ndetse n’Intambara zurudaca ikindi kandi hakunze kuba ihohoterwa rishingiye kugitsina.
Kuri iki kibazo hiyongereyeho umutekano muke ugenda urushaho kumera nabi u munsi kumunsi. Sosiyete sivile yaha muraka gace nayo yatunze agatoki imitwe yitwaje intwaro ikorera hafi aho ndetse rimwe na rimwe n’abasirikare ba FARDC, bo muri batayo ya FUMA, bashinjwa kugirira nabi abaturage.
Nimugihe Ihene makumyabiri harimo nibindi bintu byinshi byagaciro biheruka gusahurwa ninyeshyamba za Mai Mai muri Ubwari, Ingabo za leta ya Kinshasa zirebera.
Aba baturage ba Ubwari banamaganye ihohoterwa bakorerwa n’umutwe Winyeshamba wa Bishambuke, babakorera ibibi bitwaje intwaro.