
Abaturage mumisozi miremire y’Imulenge homuri Minembwe barigutuzwa nabaturage b’Irwanaho.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 21.04.2023, saa 7:40 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, dukesha Isoko yacu twizeye nuko Twirwaneho irimo gutuza abaturage mumihana bari barahunze.
Ibi bibaye mugihe amahoro amaze kugaruka nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye i misozi miremire y’Imulenge .
Imihana iheruka gutuzwamo abaturage nimubice bya Kalingi mumuhana wo Kumunini.
Intambara iheruka kuba mumisozi miremire umwaka wa 2022 mukwezi kwa 12 tariki 29, iyintambara yahuzaga ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), zomuri 12 ème brigade icogihe zariziyobowe n’a Col Alexis Rugabisha, aho yarwanyaga abaturage b’Irwanaho.
Nyuma y’intambara habaye agahenge kamahoro nimugihe Gen Ohenzo Andre, ariwe wahise yoherezwa kuyobora 12ème brigade mu Minembwe akihagera yabwiye abaturage baturiye akarere ka Minembwe ko abazaniye amahoro.
Kurinone abaturage b’Irwanaho bayobowe na Colonel Rukunda Makanika Michel, bahisemo gutuza abaturage mumihana itandukanye mubice bimwe nabimwe byomumisozi y’Imulenge homuri Kivu yamajyepho.




