Abaturage bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, Tshisekedi yabasezeranyije amahoro
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yasezeranyije amahoro abaturage batuye mu bice bigenzurwa n’u mutwe wa AFC/M23, anabamenyesha ko Ingabo ze ziteguye kubohoza biriya bice.
Bikubiye mu butumwa yagejeje ku baturage be rijyanye n’imyaka 29 ishize musenyeri Christophe Munzihirwa wahoze ari umushumba wa diyosezi gatorika ya Bukavu apfuye. Uyu yishwe arashwe.
Yavuze ko intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru ukwezi kwa cumi ari ukwabo, ngo kuko hari byinshi ku bibutsa.
Yagize ati: “Ukwezi kwa cumi si ukwezi gusanzwe kuri mwe. Uku kwezi kutwibutsa ibikomeye by’amateka. Kutwibutsa amazina y’abahagurukiye kwirwanaho n’amaboko yabo gusa barwanya agasuzuguro, ubukoloni n’akarengane. Kutwibutsa isura yabatanze ubuzima bwabo kugira ngo isi yumve ukuri.”
Yavuze ko musenyeri Christophe Munzihirwa wiciwe i Bukavu tariki ya 29/10/1996, yabaye uwa mbere mu ruhererekane rurerure rw’Abanyekongo babarirwa mu mamiliyoni bapfuye bazira kuba abanyekongo no kurengera igihugu cyabo.
Yakomeje abwira abaturage ba Kivu zombi ko ukwezi kwa cumi atari ipaji isanzwe y’ingengabihe, agaragaza ko uku kwezi ari ikimenyetso cy’imyaka 30 y’ubwicanyi, kwimurwa ku ngufu, kwirukanwa ku gahato kw’imiryango ikava ku butaka bwayo no gutakaza abantu benshi.
Yabwiye kandi aba baturage ko ubutegetsi bwe butigeze bubibagirwa, ati: “Kuri mwe munyumvira i Bukavu, Goma, Minova, Masisi, Fizi n’ahandi. Ndababwira ko leta itabibagiwe. Ibyo munyuramo si ikibazo cyanyu, n’ikibazo cyacu twese.
Yanavuze kandi ko amahoro atari isezerano rya kure, ahubwo ko ari inzira, kandi ko bari kuyinyuramo.
Yavuze ko mu rwego rwa dipolomasi, umutekano n’ubutabazi, Leta ye ikomeje ibikorwa byose bigamije kugera ku gahenge nyako, gusubiza inyuma ingabo z’amahanga, gusubizaho ingabo za Leta, gucyura impunzi ndetse no kongera gusana ibyangiritse.
Yasoje avuga ko leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yisubize uduce yatakaje mu Burasirazuba bw’igihugu.






