Abaturage Basaba Minisitiri Patrick Muyaya Gusobanura no Gusaba Imbabazi ku Magambo Abatesha Agaciro aheruka gutangaza
Abaturage bo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo baramagana bikomeye amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta ya RDC, Patrick Muyaya, wavuze ko “Kivu y’Amajyaruru na Kivu y’Amajyepfo ari igice gito cyane cya Congo.” Abaturage n’abaharanira uburenganzira bwa muntu basanga ayo magambo arimo kubatesha agaciro no gupfobya ububabare bamazemo imyaka irenga 30 baterwa n’intambara idahagarara.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa RDC bavuga ko ayo magambo atari ay’umuyobozi ufite inshingano zo kuvugira Leta, cyane ko Ingingo ya 63 y’Itegeko Nshinga rya RDC isobanuye neza ko Leta ifite “inshingano yo kurinda buri muturage no kubungabunga ubuzima bwe n’umutekano we.” Kubw’iyo nshingano, bavuga ko Umuvugizi wa Leta yagombaga kugaragaza ubumuntu n’ubwitonzi mu mvugo, aho gutuma abaturage bumva ko ibibazo byabo bidahabwa agaciro.
Aba baturage n’imiryango iharanira amahoro basaba Muyaya gusobanura icyo yashakaga kuvuga no gusaba imbabazi ku mugaragaro ku magambo bafata nk’aryana mu gisebe ku baturage bamaze imyaka myinshi mu mibabaro.
Banahamagarira abadepite b’Inama Nshingamategeko kumutumira imbere y’Inteko kugira ngo asobanure ibyo yavuze, kuko byabahungabanyije ubumwe bw’igihugu no gucamo abaturage ibice mu gihe bakeneye ubuyobozi bubafasha kwiyumvamo igihugu cyabo.
Ume muri abo baturage yagize ati: “Twebwe, abavuka muri Kivu zombi, twarababaye bihagije. Dukeneye kumvwa no kurenganurwa. Ntidushaka udutedha agaciro kuko dugite ububabare tumaranye igihe.”
Aba baturage banavuga ko bazakomeza gusaba ko ijwi ryabo ryumvikana, kandi ko bagomba guhabwa agaciro nk’abandi baturage b’igihugu, cyane cyane muri ibi bihe by’intambara n’umutekano muke.





