Soseyete sivile yo muri Localite ya Mamove, teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iravugako i Nyeshamba za ADF zishe abantu basaga 14 z’ishimuta abandi bagera 10, kandi ko ibi byakozwe mu minsi itarenze irindwi(7) gusa.
N’kuko iyi Soseyete sivile ikomeza ibivuga nuko ngo irishimuta no kwica abaturage bikunze kubera mubice bya Kalalangwe, Mandimo, Mutweyi, Mapendo,na Mambau ho muri secteur ya Beni. Na Makuru yatangajwe n’ukuriye soseyete sivile bwana Kinos Kathuo.
Aya Makuru akomeza avuga ko abo barwanyi bo mu mutwe w’itwaje Imbunda ukomoka mugihugu ca Uganda wa ADF mbere y’uko bagaba ibyo bitero ko babanje kuza bagaragara hafi n’uruzi bita Samboko nyuma yaho nibwo baje kwica abantu 4 ahitwa Kalalangwe bica abandi 4 ahitwa Mandimo bica abandi 4 ahitwa Mutweyi nyuma bica abandi 2 ahitwa Mambau hamwe bose bakaba 14 bishwe mucumweru kimwe abandi 10 baburirwa irengero guhera kuri tariki 18 z’ukwezi kwa Cenda kugeza uyu munsi.
Bwana Kinos akaba asabisha Ingabo za FARDC gufatanya hamwe n’ingabo za Uganda maze bagahasha uwo mwanzi.
Bwana Kinos yasoje n’ubundi asabisha Guverinoma ya Kinshasa gushiramo imbaraga ninshi kugirango babashe kuba bakingira ibikorwa rusangi biri murako gace kugira ngo abaturage babashe kugira umutekano uhagaze neza.
By Bruce Bahanda.
Tariki 26/09/2023.