Abaturage baturiye i kiyaga Tanganika, bahangayikishijwe n’izamuka ry’amazi y’icyo Kiyaga ari kubasenyera amazu yabo.
Ni abaturage bo mu bice byo muri teritware ya Fizi, Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahanini abaturage bahuye nicyo kibazo cya mazi, n’abatuye muri Secteur ya Tanganika, bavuga ko amazi yazamutse hafi intera y’ikirometero kimwe kirengaho, nk’uko bivugwa na baturiye ibyo bice.
Bavuga ko bamwe muri abo baturage ko bamaze kwimuka mu muduce twazamutsemo amazi ya Tanganika bahungira mutundi duce. Hakaba na none hari abandi bari kubaka utuzu two kubamo byagateganyo.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yabwiye igitangazamakuru cy’ijwi ry’Amerika ko amasambu n’amazu yabo ko byarengewe n’amzi ava mu kiyaga Tanganika.
Uyu muturage yabwiye ijwi ry’Amerika ko uduce twarengewe, ari agace ka Kenya Palage ko muri Secteur ya Tanganika, no mutundi duce twa Fizi, Uvira, Kalemie na Moba.
Uyu muturage yakomeje avuga ko imirima y’abaturage ko yarengewe bikaba byaviriyemo ko inzara iba ninshi muri ibi bice.
MCN.