Ahagana isaha z’umugoroba zo kw’itariki ya 08/01/2024, abaturage baturiye Quartier ya Kashobwe, mu Mujyi wa Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga, mu cyahoze cyitwa Katanga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bateraniye k’urugo rwa Moïse Katumbi Chapwe, kugira ba murinde.
Abaturage bo mur’ibyo bice ba bikoze nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Polisi n’Igisirikare, baje bitwaje imbunda ziremereye n’ibikoresho byinshi by’agisirikare, bazenguruka urugo rwa Moïse Katumbi.
Urugo rwa Moïse Katumbi, rwa zengurutswe n’inzego zishinzwe u mutekano ahagana isaha z’igicamunsi, kumasaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru yizewe avuga ko urwego rwa CENI, ruheruka guha amabwiriza Moïse Katumbi, kudakora ingendo zohanze ya Congo Kinshasa no kuguma iwe murugo.
Ibi bya kozwe mugihe Moïse Katumbi Chapwe, ukuriye i shyaka rya Ensemble pour La République, yari yasohoye icyegeranyo gisaba Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora, kwe mera Amatora yo kw’itariki 20/12/2023, agasubirwamo bitaba ibyo hagafatwa ingamba nshyasha.
Bruce Bahanda.