I Rulenge, abahatuye baho baje gusaba ingabo za Brigadier General André Ohenzo Oketi, kubaha umutekano.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 26.05.2023, saa 6:37 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe
Kuruyu wakane(4), tariki 25.05.2023, nibwo Abaturage bomu Rulenge ryo Mwibumba ho muri Teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, berekeje mu Mikenke, ahari ibirindiro byingabo za FARDC bikorera mumabatayo abarizwa muri 12ème brigade iyobowe na Gen André Ohenzo Oketi, baza gusaba kubashakira umutekano.
Mubyo aba Baturage barimo Abapfurero na Banyindu, baje gusaba Colonel John, harimo ko bifuza ko bagira umutekano mwiza amasoko yabo akarema neza.
Ibi bibaye mugihe Isoko nini y’Agatanu yaremeraga Mwibumba idaheruka kurema nkuko byari bisanzwe ninyuma yuko Abapfurero baheruka ga kunyaga Inka z’Abanyalulenge zibarigwa m’Unka makumyabiri zirenga. Iz’inka zikaba ziheruka kunyagigwa mu Gahwela nkuko ayamakuru tuyakesha Abaturage ba Minembwe.
Uwatanze ayamakuru kuri Minembwe Capital News, yagize ati : “Isoko y’Agatanu ntabwo iheruka kurema kuva Abapfurero banyaga Inka zo kwa Munyamahoro wo mu Gahwela, Inka zigera kuri 20.”
Yakomeje avuga ko, “Abapfurero bakimara kunyaga Inka z’Abanyalulenge, batinye kongera kurema iyisoko. Igitangaje aho guhamagara Abanyamulenge ngo bikiranure baje kwishakira umutekano mubasirikare ba FARDC.”
Kuva Inka z’Abanyalulenge 20, zinyagwa mucumweru kibanziriza iki gishize Abapfurero ntamutekano bigeze bagira dore ko batunzwe namasoko akabariho bahahira ibyo bihereza kugira ngo babeho.
Aba Baturage bo mu Rulenge byavuzwe ko baraye mwikambi yagisirikare ya Mikenke Iyobowe na Col John.
Ubwo Abanyamulenge bagerageza ga gukurikirana iz’inka, bageze ahitwa mu Gashsha basanga Inka zitatu zapfuye zirashwe nabo ba Mai Mai bomubwoko bwab’Apfurelo, ariko byarangiye abazikurikiye bagarutse gutyo.