
Mubiziba ho muri Minembwe Mai Mai yagabye igitero abaturage b’Irwanaho bagisubiza inyuma.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 21.04.2023, saa 7:40 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kwisoko yikinyamakuru cya Minembwe Capital News, yizewe nuko Abaturage b’Irwanaho bashubije inyuma igitero ca Mai Mai ahitwa Mubiziba ho mumajyepho ya Commune Minembwe.
Iki gitero Mai Mai Bishambuke, yakigabye ahagana isaha zumugoroba kumasaha ya Sakumi nigice(4:30 PM), kumasaha ya Minembwe . Nkuko byavuzwe numunyamakuru wa Minembwe Capital News, ukorera mumisozi miremire y’Imulenge, yagize ati :
“Mubiziba Mai Mai Bishambuke, yarigeze munka itangiye kubyina ko izijanye abana b’Imurenge babisukaho barazibaka ati igihe cyanyu cyarangiye nimwitahire.”
Ururugamba biremezwa ko rutigeze ruhira Mai Mai, gusa ntamakuru twabashe guhabwa ko hoba hari ba Mai Mai bakomeretse cangwa bapfuye ariko biravugwa ko babashe kuneshwa.
Intambara yarimaze gusa nihagazeho mubice bya Minembwe hose iminsi ikaba yarimaze kuba ukwezi kurenga ntarusasu rwunvikanye muraka gace.
Iyintambara ibaye mugihe Col Alexis Rugabisha, avuye mu Minembwe mugihe bivugwa ko yatumwe i Kalemi gusa harabandi bavuga ko yagiye i Kinshasa hagati aho ayo makuru ntaharemezwa neza.




