Abaturage Bo mu majyepfo y’u Burundi Bugarijwe n’Impungenge Ziturutse ku Kwiyongera kw’Ingabo ku Mipaka n’u Rwanda
Kuva tariki ya 07/12/2025, koherezwa ku bwinshi kw’ingabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB) n’ibikoresho bya gisirikare biremereye ku mipaka ya Kibira no hafi y’uruzi rwa Ruhwa byateje ubwoba n’impungenge bikomeye mu baturage bo mu bice byegereye umupaka, benshi bakaba bahangayikishijwe n’ihohoterwa rishingiye ku ntwaro ndetse n’ingamba zibabuza kugenda uko babyifuza.
FDNB yongereye umubare w’abasirikare ku mupaka uhana imbibi n’u Rwanda, nyuma y’intsinzi y’AFC/M23 mu mirwano yaberaga mu Kibaya cya Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri ako gace, abasirikare b’u Burundi bari bafatanyije urugamba n’ingabo za RDC, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo ishyigikiwe na Kinshasa ndetse n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Amakuru ava ku baturage bo mu nkengero z’umupaka avuga ko ubwiyongere bw’izi ngabo biri mu rwego rw’ingamba z’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi, hagamijwe kugenzura neza umutekano w’akarere.
Mu bice byegereye umupaka, abaturage baravuga ko babayeho mu bwoba bukabije. Nko ku musozi wa Bumba, muri Komine ya Bukinanyana, umwe mu baturage yagize ati:
“Dufite impungenge ko intambara ishobora kwaduka, bigatuma abasivile bava mu byabo batazi aho bahungira.”
Mu gace ka Rukana, undi muturage yatangaje ko ubuyobozi bwa gisirikare bwashyizeho isaha ntarengwa yo kuba abantu batashye mu ngo zabo mbere y’igihe runaka: “Umuntu wese uvuye i Rugombo ajya mu gace kegeranye n’umupaka wa Ruhwa agomba kuba yamaze gutaha mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Twebwe tubeshwaho n’ubucuruzi ku isoko rya Rugombo, ariko twabujijwe kugenda nyuma y’iyo saha. Nyamara ni ho dutungira imiryango yacu.”
Abaturage batinya kandi ko abasirikare badafite ibibatunga bihagije bashobora guhohotera abasivile kugira ngo babone ibiribwa. Bavuga ko hari imitwe yitwaje intwaro ivuga ikinyarwanda ikorera mu mashyamba ya Bukinanyana na Mabayi, imaze gusahura ibiribwa n’amatungo.
Bitewe n’ibi bibazo, abaturage basaba ubuyobozi gukumira ibikorwa byose bishobora guteza umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda, kandi basaba ko ingamba zibabuza kugenda zavanwaho kuko zibangamira ubwisanzure bwabo kandi zibashyira mu buzima bubi.






