
Kamombo abaturage bongeye kuyitahamo harimo n’ingo zine(4), z’Abanyalulenge.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 05/07/2023, saa 7:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abaturage bahunze Ichohagati Chaza Rwerera, bari bagize igihe bari mubiganiro byokongera kubaka akarere kabo ko Muchohagati Chaza Rwerera kumunsi w’ejo hashize bamwe murabo Baturage barahungutse bagana mugace ka Kamombo bava munshe za Mikenke ho muri Secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga.
Mumakuru yizewe, Minembwe Capital News yamaze kwakira nuko mubahungutse harimo Abapfulero, Abanyindu ndetse n’ingo zine(4) za Banyamulenge :
Mubanyamulenge bahungutse harimo urugo rwa Néhémie Ngwate, Mzee Muhima n’a Ruberwa murumuna wa Chef Ntayoberwa.
Nkuko amakuru abivuga nuko bahise bubaka mu Kamombo n’a Sanganya. Abahungutse bose bivugwa ko bahungutse bashoreye intama n’ihene gusa.
Gusa haramakuru avuga ko ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC zoba zidashigikiye uyumugambi woguhunguka nimugihe mubiganiro byinshi byagiye bibamo aba bashinzwe umutekano ndetse bakaba harimo abari bashizwe muri Komisiyo ikangurira abantu bakomoka muraka karere guhunguka.
Ibi byaje gusa nibigenda biguru ntege kuko uyu mugambi watangiye mukwezi kwa Kane(4), uyumwaka.
Kuruyumunsi icizere cyuko akarere ko Muchohagati Chaza Rwerera, kubakwa congeye kugaruka mugihe aba baturage batangiye gutahuka.