Abaturage i Goma bazindutse bamagana ubutegetsi bwa perezida Félix Tshilombo.
Ni mu myigaragambyo idasanzwe yazindutse ikorwa n’abaturage mu bice bitandakanye by’umujyi wa Goma kuri uy’u wa mbere tariki ya 05/08/2024, bari kwamagana ubutegetsi bwa Kinshasa budatanga umutekano mwiza mu baturage.
Ahagana isaha ya saa ine n’iminota 10 nibwo i Goma ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abaturage, ahanini bagwiriyemo urubyiruko biraye mu mihanda y’uyu mujyi batangira gukora ibikorwa by’ubugumutsi harimo ko barimo gutuka inzengo zishinzwe kurinda umutekano kudakora akazi nk’uko bikwiye.
Iyi myigaragambyo yabereye mu duce twa Katoyi, Majengo, na Kasika two muri uy’u mujyi wa Goma.
Aya makuru anavuga ko uru rubyiruko ruri mu myigarambyo, bafunze imihanda bakoresheje amabuye aho bari kuyarunda mu mihanda hagati bikaba byatumye imodoka zidatambuka.
Ni mu gihe no mu butumwa bwa mashusho bwagiye hanze, bugaragaza urubyiruko rwinshi rw’Abanyekongo ruri guterana amabuye n’inzego za polisi zo muri ibyo bice.
Si ubwa mbere i Goma haba imyigarambyo, ibi bibaye ku nshuro ya 9, kandi buri gihe iyi myigaragambyo ikorwa n’abaturage, ibigamije kwamagana ubutegetsi bwa Kinshasa kutabaha umutekano mwiza aho umunsi ku wundi muri ibi bice abaturage bicwa kandi abenshi mu bamaze gupfa bicwa barashwe na Wazalendo.
MCN.