
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko Inzego zumutekano muri Congo muntara ya Kivu yamajyaruguru bafunze undi mugabo, azirako ari Umututsi.
Umugabo uzwi kwizina rya Nkurunziza Patrick, umuhungu wa Reverend Gakinagiza, uvuka munzu ya Bagorora, Nkuko twabiwiwe kuri Minembwe Capital News, nuko yafatiwe ahitwa kuri Stage ya Masisi, yacuruzaga ubuki.
Ibi bibaye harundi mupolici ufite ipeti rya Major, witwa Jérémie Ruvugigwa, nawe uvuka munzu ya Bagorora, wafunzwe muriki gitondo canone tariki 10.02.2023, yafashwe na basoda ba gardé présidentiel bakunze kwita GR,
yafatiwe kuri grand bariere yaraherekeje umwanawe wazuja Uganda kwishuri, kugeza ubu arafunzwe muri prison ya J GR ibarizwa ku kibuga cindege cha Goma(aéroport de goma).
Mugihe ab’Atutsi bakomeza kwerekana ihohoterwa bakorerwa leta y’Ikinshasa yo ikomeje kubagirira nabi.