Ihohotera rikorerwa Abanyamulenge (Tutsi), muri Republika ya Democrasi ya Congo, rikomeza gufata intera umunsi kumunsi.
Iyinkuru yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 26.05.2023, saa 2:05 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu Wagatanu, nibwo hatanzwe amakuru ko umugabo womubwoko bwab’Anyamulenge (Tutsi), Mugabo Claude Sendoto, uzwi kizina rya : “Nyabushoshi,” ko yakuwe aho yarafungiwe i Goma, ajanwa i Kinshasa gufungirwa yo.
Sendoto Claude, yafashwe nabasirikare bakora mubashinzwe umutekano kwa Guverineri i Goma; ahagana mumasaha yakare yo kw’itariki 20.05.2023.
Mumakuru yakomeje gucicibikana kumbuga nkoranya mbaga (Social Media), avuga ko kumunsi w ejo wo kw’itariki 25.05.2023, kwaribwo Sendoto, yarurijwe indege aja gufungirwa i Kinshasa.
Amakuru dukura kwisoko ya MCN yizewe nuko mubyo uyumusore womubwoko bwab’Anyamulenge azira, byavuzwe ko
yazize ubwoko bwe nur’Urimi avuga
Dore uko ba bitwiganiye umwe mubatanze ubuhamya bwayamakuru yagize ati : “Yasohotse munzu aho yarari muri Karitye(Quartier), ya Himbi, agana umuhanda bisanzwe wo murako gace, ubwo nibwo abasirikare bahise bamufata ngoyaje kuneka(Gutata) igihugu.”
Nyuma yubwo yajanwe muga Kasho ka gisirikare ahafungirwa iminsi itanu(5), kurubu byamaze kwemezwa ko yajanwe gufungirwa Makara ho muri Kinshasa.
Ibi bibaye mugihe i Bukavu naho baheruka guhohotera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ubwo bamwe muribo bafatwaga kuruyu wagatatu, mugihe barimo basambishwa bababwiraga ko abavuga Ikinyarwanda aribo bateje umutekano muke muburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.