Umukongomani wo mubwoko bwa Bahema(Tutsi), yafungiwe i Misisi homuri Kivu yamajy’Epfoa azira ubwoko bwe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21/07/2023, saa 8:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abo mubwoko bwa Batutsi bakomeje guhohoterwa kubutaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. N’imugihe Robert Tusime Mustafa, uvuka mubwoko bwa Hema bomuntara ya Ituri yafunzwe azira kuba ari Umututsi.
Uyu musore uri mukigero c’imyaka mirongwitatu nitanu(35), kubyangombwa bye bigaragaza ko yavukiye Beni, yafatiwe i Misisi, Centre izwiho Ubucuruzi ikaba iherereye muri Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nkuko byunvikana mumajwi yaba mufashe nimuri Audio barimo batanga bamenyesha inshuti zabo bagira bati: “Twafashe Umututsi, Umututsi numuntu mubi. Aba nibo bagize umutwe wa M23. Tugomba kubica .”
Muriyo Audio bakomeje batabaza abandi banyeCongo ko badakwiye gusinzira ngo bakwiye guhumuka bakamenya umwanzi.
Ati: “N’i tutaba maso iki gihugu kiza tugenda, murabona uyu yageze Kalemie, aratambuka ageze i Misisi atarafatwa ariko twe twamufashe . N’umugome nubwoko bwabagome, benewacu muhumure amaso.”
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, Imaze kwakira nuko uwo musore ukomoka mubwoko bwa Hema(Tutsi), asanzwe ari umucurizi bisanzwe aho acuruza ibintu bitandukanye harimo n’inkweto. Ariko nkuko ayamakuru tuyakesha umwe mubabanye na Robert Tusime Mustafa yavuze ko uyu musore yafashwe kubera ko ari Umututsi.
Abatutsi muri Congo Kinshasa, bakomeje guhohoterwa aho abandi banyeCongo babita inyenzi , Inkotanyi, Abashitsi, abagome nandi mazina. Abatutsi muri Congo Kinshasa bakomeje gusaba kurenganurwa ibi babisaba Amahanga ndetse na leta ya Kinshasa. Kugeza ubu ntibarabona ubufasha bwanyabwo.