Guhohotera ubwoko bw’Abatutsi muri Republika ya Demokarasi ya Congo, bikomeje kubihira Abatutsi M’uburasirazuba bwa RDC, nimugihe kandi Colonel Rugomora Jondwe, afunzwe i Kalemie ho muntara ya Tanganika azira ubwoko bwe Abanyamulenge(Abatutsi).
Amakuru avugako uyu musirikare yabanjye gufungwa ahagana m’ukwezi kwa Karindwi(7), k’uyu mwaka maze aza gufungurwa kuri none bikaba byamenyekanye kwamaze igihe c’iminsi mirongw’itatu afunzwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (Fardc), muribyo bice azira ko ari Umututsi, nk’uko Minembwe Capital News, yahawe ay’amakuru.
Mu makuru Minembwe Capital News, yabwiwe n’uko ngo Mutualite y’Abanyamulenge, mubice bya Kalemi yagerageje gukurikirana ikibazo cye abashinzwe umutekano bababwira ko ikibazo c’uyu musirikare kirimo kwigwa n’abashinzwe umutekano i Kalemie.
Colonel Jondwe Rugomora, bakunze kwita Roger, avuka i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yahoraga akorera muri Secteur oo2, intervation Rapide Snack, mu Ntara ya Tanganika.
Iy’i brigade yahoze ari Kimya 1 izaguhinduka Kimya 2, cangwa Sokola Mboka.
Abanyamulenge (Abatutsi), bagize igihe batakira imiryango Mpuzamahanga n’iyimbere mu gihugu ariko kugeza ubu ntibarabona ubumva, nk’uko ibo ubwabo ba bibwira Minembwe Capital News.
N’inde uzatabara, agakura Abanyamulenge mukaga ba bayemo kuva mu myaka yohambere?
Amateka avuga ko aba Banyamulenge (Abatutsi), muri Congo Kinshasa, batangiye kwinjira mukaga bazira ubwoko bwabo ahagana mu mwaka w’1964.
By Bruce Bahanda.