
Byongeye gufata indi ntera ikibazo cyabavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muntara ya Kivu y’Amajyaruguru nimugihe abavuga i kinyarwanda bari kwicwa nokunyagwa Ibyabo!.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 19.05.2023, saa 6:10 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko amakuru ava i Masisi muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko hongeye kuvugwa guhohotera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, muburasirazuba bw’ikigihugu.
Ibi ntibikiri mubwoko bwa Tutsi gusa kuko nab’Ahutu bavuga ikinyarwanda iki kibazo camaze kubageraho.
Umwe muraba baturage waganiriye na Minembwe Capital News (MCN), yagize ati : “Bashinze Bariere ninshi ahitwa Rubaya, Mushaki, ndetse na Masisi, izi Bariere zashinzwe na Wazalendo, uhanyuze afite Carte D’electeur, ifite Izina ryikinyarwanda karicwa cangwa akanyagwa ibyafite byose koharanyagwa abahutu nabo mubwoko bwa Tutsi.”
Bikavugwa ko abashinze izo Bariere arabo mumutwe wa Wazalendo bazwiho gukorana byahafi n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC).
Wazalendo, nitsinda ryabahoze munyeshamba za Mai Mai, bo muntara za Kivu y’Epfo niya Ruguru.
Gusa bikavugwa ko Wazalendo, muri Mushaki barimo bakora urugomo rwinshi kubavuga i Kinyarwanda, aba Wazalendo bagwiriyemo abo mubwoko bwa Bahunde na Bandande, Abahunde bakaba baribasanzwe bagirana ikibazo nab’Ahutu, kuva mumyaka yakera bo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abayobozi ba Wazalendo akaba ari Gido, Janvier na Karairo.
Abaturage baturiye i Masisi na Rutshuru baratabaza, ingabo za M23, kubagoboka ngo babakure mumenyo yintare.




