Abayobozi ba Fizi na Uvira Bashima Uruhare rwa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu Kugarura Umutekano n’Ubumwe bw’Abaturage
Abayobozi bo muri teritware za Fizi na Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bahuriye mu nama izwi nka Conseil Sud–Sud, batangaje ko bashyigikiye kandi bashimira imbaraga z’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twirwaneho) mu bikorwa bigamije kugarura amahoro arambye, umutekano n’imibanire myiza hagati y’amoko n’imiryango itandukanye muri aka gace k’igihugu.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama bagiranye na Guverineri w’Intara ya Sud-Kivu, Patrick Busu Bwa Ngwi, aho bagaragarije ubuyobozi bw’intara ko mu baturage hagaragaye icyizere gishya gishingiye ku ntambwe ifatika iri guterwa mu gutuza kw’umutekano no kongera gusubirana umubano mwiza hagati y’abaturage.
Abagize Conseil Sud–Sud bagarutse ku mateka y’igihe kirekire cyaranzwe n’umutekano muke muri Fizi na Uvira, aho abaturage bagiye bahura n’ingaruka zikomeye zirimo amakimbirane ashingiye ku moko, ubwicanyi n’ishimutwa ry’abantu. Icyakora, bagaragaje ko ingamba n’ibikorwa biri gushyirwa mu bikorwa n’impinduramatwara AFC/M23/MRDP-Twirwaneho byatangiye gutanga icyizere cy’ejo hazaza heza, kirangwa n’amahoro n’imibereho itekanye.
Mu butumwa bwabo, basabye inzego zose z’igihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gushyigikira inzira zigamije kunga Abanye-Congo, kwirinda imvugo n’ibikorwa byongera amacakubiri, no gushyira imbere ibiganiro byubaka ubumwe n’ubwiyunge nk’inkingi y’iterambere rirambye.
Boaz Amango, umwe mu bayobozi b’inararibonye bo muri Fizi, yagaragaje ko gushyigikira amahoro n’imibanire myiza bitagomba gufatwa nk’inyungu z’uruhande rumwe gusa, ahubwo ko ari inshingano rusange isaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, imiryango ya sosiyete sivile n’abayobozi gakondo, hagamijwe inyungu z’abaturage ba Kivu y’Amajyepfo n’igihugu muri rusange.
Iyi myanzuro ya Conseil Sud–Sud ifatwa nk’ikimenyetso cy’intambwe nshya iganisha ku kongera icyizere hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye, mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyepfo ikomeje gushaka ibisubizo birambye byayivana mu bihe by’umutekano muke, iyiganisha mu mahoro arambye n’iterambere.






