Abayobozi ba Wazalendo n’Abanyapolitiki bo mu Burasirazuba bwa RDC Batangiye Gukorwaho Iperereza
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ruzwi nka Cour pénale internationale (CPI), rwatangaje ko rwatangiye igikorwa cy’iperereza ku bantu bamwe bakekwaho kugira uruhare mu byaha bikomeye byakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema na Ituri (Bunia).
Amakuru aturuka mu nzego zegereye iri perereza avuga ko mu mazina ari gusuzumwa n’uru rukiko harimo abayobozi n’abanyapolitiki batandukanye, barimo Willy Michike, Muhindo Nzangi, Julien Paluku, Justin Bitakwira, Pascal Batika na Jully Mugolo. Icyakora, hatangajwe ko urutonde rukiri rurerure kandi rugikorerwa isesengura ryimbitse rishingiye ku bimenyetso.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rufite inshingano zo gukurikirana no guhana abantu bakekwaho ibyaha bikomeye byibasira inyokomuntu, birimo jenoside, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse n’icyaha cy’ubugizi bwa nabi bwo kugaba ibitero ku bindi bihugu.
Iri perereza rishingiye ku makuru amaze igihe atangwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, agaragaza ko mu burasirazuba bwa RDC hakomeje kugaragara ibikorwa by’ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku moko, gusahura umutungo, no kwimura abaturage ku gahato, bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo na Wazalendo.
Akarere k’uburasirazuba bwa RDC kamaze imyaka irenga makumyabiri karangwa n’intambara z’urudaca, zituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo amakimbirane ashingiye ku moko, umutungo kamere n’inyungu za politiki. Izi ntambara zatumye havuka imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo na Wazalendo, ikunze kuvugwaho gukorana n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) mu buryo bunyuranye.
Mu bihe bitandukanye, imiryango mpuzamahanga n’inzego z’uburenganzira bwa muntu zakomeje kugaragaza impungenge ku byaha bikomeye bikorerwa abasivili muri utu duce, birimo ubwicanyi ndengakamere, gufata ku ngufu abagore n’abana, ndetse no gukoresha abana mu mirwano.
Nubwo iri perereza rikiri mu ntangiriro, abasesenguzi bagaragaza ko rishobora kugira ingaruka zikomeye mu rwego rwa politiki n’umutekano muri RDC, cyane cyane mu gihe bamwe mu bakekwa bashyikirijwe ubutabera mpuzamahanga.
CPI ishimangira ko igikorwa cyayo kigamije guca umuco wo kudahana no kugarura icyizere mu butabera ku bahuye n’ingaruka z’intambara n’ihohoterwa rikomeje kugaragara muri aka karere.
Ku rundi ruhande, haracyategerejwe uko inzego za Leta ya RDC n’abarebwa n’iri perereza bazitwara, ndetse n’uko ibimenyetso bizakusanywa bizatanga ishusho nyakuri y’ibyaha bikekwa n’ababigizemo uruhare.






