
Ituri bahamagariye imitwe yitwaje intwaro kurambika imbunda hasi maze bagasubira mubuzima busanzwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 05.06.2023, saa 10:10am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Guverineri w’intara ya Ituri, mubyagisirikare Lieutenant General Johny Luboya, yatangaje ko yizera neza ko uruzinduko rw’intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mubyumutekano nokugarura amahoro, Jean-Pierre Lacroix, rwagize ico rutanga nimugihe uwo mugabo yari yagiriye uruzinduko murakogace mucumweru gishize.Muruzinduko rwe yahamagariye imitwe yitwaje intwaro kuva mubyintambara bagafasha leta ya Kinshasa kugarura amahoro mukarere hose.
Aho binemezwa ko imitwe yitwaje intwaro igera kurine(4), yo muri Ituri yemeye guhuza imbaraga mugukorera hamwe bagashakira RDC amahoro nokurwanya umutwe w’inyeshamba wa M23, urwanira Muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, muriyo mitwe harimo PARECO nindi, ibi bikaba birimunkuru ya Kivutimes.
Ubwo Lt Gen Johny Luboya, yashimiraga Intumwa yumunyamabanga mukuru w’umuryango wab’ibumbye, yongeye guhamagarira imitwe yitwaje intwaro itarabasha kunva uwo mugambi murutwo duce guhagarika intambara nokureka guhohotera abaturage bako gace kugira ngo bashobore kugera kumahoro arambye.
Ibi bibaye mugihe Abepiskopi bidini Kiliziya Gatolika muri Republika ya Democrasi ya Congo hamwe n’abandi baturutse mu bihugu byibibanyi n’a RDC bahuriye i Lubumbashi,mu muhango wogusabira iki gihugu kugira amahoro abashe kugaruka.
Ibindi babashe gusengera harimo ko imitwe yitwaje intwaro irwanira muburasirazuba bw’iki gihugu kurambika imbunda hasi bakarwanira amahoro gusa.
Uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, nomumajy’Epfo ya Kinshasa, mubicye bya Maïndombe, niho hazahajwe nibibazo by’intambara, nimugihe iz’intambara zongeye kurushaho gukara muriyimyaka ibiri ishize.