Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira
Mu gihe igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Uvira cyari cyatanze itegeko ryo kurasa abigaragambya abaribo bose cyaje kwisubiraho kirabareka, kuri ubu bari kwigaragambiriza iruhande rwa Meri.
Mu mwanya muto ushize wo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 08/09/2025, ni bwo abari mu myigaragambyo bakandagije ibirenge byabo kuri Meri.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko aka kanya bari mu mbuga y’ibiro bya Meri aho bari guteza akavuyo kenshi bitwaje n’ibyapa byanditseho amagambo agira ati: “Gasita usubire iyo wavuye ntitugushaka muri Uvira.”
Hari ahandi ubona ibyo byapa handitse ubutumwa bugira buti: “Gasita ntugeze isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba utarava muri Uvira. Uri Corona ntitugushaka iwacu.”
Abasirikare bari bahawe itegeko ryo kurasa buri wese uri mu myigaragambyo, ariko amakuru ava muri ibyo bice avuga ko batabarashye kubera ko abayirimo batitwaje intwaro, ahubwo bitwaje ibyapa n’inkoni n’impampuro zanditseho amagambo yo gutuka Gasita.
Ariko nk’uko aya makuru akomeza avuga n’uko abayirimo ari Wazalendo n’urubyiruko rutozwa na yo.
Kimwecyo abayirimo bavuze ko bayikora mu mahoro kandi ko ntabyo bangiriza, usibye gutanga ubutumwa bwibyo bayikoreye.
Mu kuyikora bayihereye i Kavimvira bakomereza kuri Monument mbere y’uko bagera kuri Meri. Aka kanya n’iho bari gutangira ubutumwa aho bari kuzamura ibyapa n’inkoni n’impampuro bitwaje mu maboko.
Urebye ku mashusho ubona imbuga yo kuri Meri bayikubise buzuye, ubariranyije abantu bayirimo n’i bihumbi imirongo.
Ku rundi ruhande, abadashigikiye iyi myigaragambyo na bo bikingiranye mu mazu yabo. Nta kindi gikorwa kiri gukorwa muri uyu mujyi usibye akavuyo k’iyi myigaragambyo.
Tubibutsa ko yahereye ku wa kabiri wa kiriya cyumweru gishize, nyuma y’aho Brigadier General Olivier Gasita awugezemo ku manywa yo ku wa mbere wakiriya cyumweru nyine.
