K’u mugoroba wo k’uwa Gatandatu, itariki ya 06/01/2024, abaganzi bambuwe ibyabo k’u muhanda wa Walungu-Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bya vuzwe ko hasahuwe ibintu bya bagenzi bari mu mudoka zo mu bwoko bwa bisi(bus) zitanu(5), ubwo zavaga mu bice byo muri teritware ya Walungu, zerekeza i Bukavu, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Amakuru yizewe ahamya ko agace abo bagizi banabi bikekwa ko ari Wazalendo, bamburiyemo abagenzi ibyabo, n’agace kazwi kw’izina rya “Kidobodobo.”
Amakuru dukesha inzego zishinzwe umutekano muri ibyo bice avugako mu bya sahuwe harimo ibikapo, ifaranga zitavuzwe umubare ndetse n’imyenda harimo n’amatelephone ngendanwa.
Nta byinshi inzego zishinzwe umutekano zavuze kuri ay’amakuru ariko bya vuzwe ko abasahuye abagenzi ibyabo, baje bitwaje imbunda n’ibyuma bambaye n’imyambaro ya gisivile.
Gusahura abagenzi ibyabo, byagiye bigarukwaho cyane muri uy’u mwaka turangije w’2023 n’ambere yaho, ahanini mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’u muhanda wa Baraka-Uvira na Baraka-Minembwe, muri teritware ya Fizi.
Bruce Bahanda.