Abasesengura bakurikirana politike ya Rdc bemeza ko umutwe wa M23 ushobora kuzisanga mu nyungu mu gihe ibintu byakomeza kuyangara muri leta y’iki gihugu, kuko isaha n’isaha umuriro ushobora kwaka.
Naho uwahoze ari President Joseph Kabila, yatangiye kugerwa amajanja ashinjwa gukorana n’u butegetsi bwa Kigali.
Nimugihe aherutse koherereza intumwa zirimo President Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bomu karere ,aho yagarutse ku ngingo zikomeye zireba igihugu cye n’ahazaza ha Repubulika ya Demukarasi ya Congo, akaba ashinja uwamutsimbuye gukoresha igitugu.
Kuruyu wa Kane ( 4) ho, byavuzwe ko urugo rwa Moise Katumbi rwasatswe nabashinzwe Iperereza ( ANR), bakaba basatse urugo ruherereye mu gace ka Ngaliema i Kinshasa, nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we.
Ubwo Isaka ryarimo rikorwa yagize ati: “Abakozi b’urwego rw’ubutasi kuri ubu barimo gusaka urugo rwa Moïse Katumbi, aho we n’abagize itsinda rye bamaze iminsi bacumbitse.”
Umunyamategeko wa Katumbi yamaganye icyo yise “Urugomo rw’ubudacogora” ubutegetsi bw’i Kinshasa bukomeje gukorera umukiriya we.
Umwe mu bantu ba hafi ya Katumbi yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo ko ubwo urugo rw’uyu munyapolitiki rwasakwaga atari ahari.
Hakaba hibazwa niba umukino uri gukinwa utazahitana bamwe mu bakinnyi cyangwa ugasiga iki gihugu gicitsemo ibice, hakaba habaho Repubulika ya Katanga cyangwa iya Kivu.
Naho Ihuriro rya LAMUKA rihuriwemo n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rirashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kugambirira gushora igihugu mu muriro n’amaraso.
Ni ibyatangajwe na Matthieu Kalele kuri ubu uyoboye ririya huriro ribarizwamo umunyapolitiki Martin Fayulu.
Abadepite bo mu ishyaka UPDS rya Tshisekedi muri iki cyumweru batoye umushinga w’itegeko ryemera ko ibyicaro byamatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya ba Guverineri b’intara, ay’abayobozi b’imijyi, ab’ama komine ndetse n’ab’inzego z’ibanze.
Ni itegeko ryamaganiwe kure na Opozisiyo, ikavuga ko rigamije gufasha ubutegetsi buriho kugundira ubuyobozi.
Iri huriro ryasabye amahanga kotsa igitutu Komisiyo y’amatora (CENI) kugira ngo amatora ateganyijwe muri RDC mu mezi atandatu ari imbere azabe mu mucyo.
Ryunzemo riti: “LAMUKA ifashe uyu mwanya ngo yibutse abanyagihugu ndetse n’amahanga ko intego ya president Tshisekedi ari ugukomeza guteza ibibazo mu nzego z’ubuyobozi mu rwego rwo gushora Igihugu mu mvururu no kudatera imbere kuva cyabona ubwigenge.”