
Haheruka kwerekanwa mu binyamakuru bitandukanye no kumbuga nkoranyambaga amashusho y’inka zarashwe amasasu biza kumenyekana ko ari iz’aborozi bomubwoko bwa b’Abatutsi batuye muri Teritware ya Masisi muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo.
Aya mashusho yagaragarira buriwese uyabonye ko ateye ubwoba ku bayarebye, abo bagizi banabi bagaragaraga barasa amasasu m’unka zigahita zipfa.
Amwe muri ayo mashusho yerekanwa ga ubona Inka ziva amaraso ndetse ziri kwabira kandi mubari kurasa humvikana ga mo amajwi y’abantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, aha ntagushisikanya ni FDLR.
Gusa Igisirikare cya Uganda (UPDF) giheruka gutangaza cyemeza ko nta kabuza, abishe izi nka ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahagana mumwaka wa1994.
Kuruyu wa Gatanu, tariki 12.05.2023, nibwo aba baturage biciwe inka bakoze igisa no kwigaragambya bamagana ubwo bugizi bwa nabi imbere y’ingabo z’Abarundi, banenga kuba ntacyo zikora ku bwicanyi bukorerwa inka zabo, bukozwe n’imitwe y’itwaje intwaro.
Iyo mitwe ishyirwa mu majwi gukora ubwo bugizi bwa nabi uretse FDLR yakomeje kugarukwaho,harimo Nyatura na Wazalendo.Aba borozi bavuga ko ubu bugizi bwanabi bwakozwe, ingabo z’Uburundi ziri muzoherejwe na EAC kubungabunga amahoro muri aka gace zirebera bityo ntizigire icyo zikora.
Aba borozi bavuga ko ukwiciye inka nawe aba akwishe, kuko nizo bakuraho ibibatunga mu buzima bwa buri munsi.
Ibi rero bikaba bibateye agahinda kuko basigaye nta kintu bafite kandi bari bihagije kuri buri kimwe cyose bagikesha izo nka zabo.
Abatutsi Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, imyaka ibaye myinshi banyagwa amatungo yabo bakanicwa ibi bikorwa leta ya Kinshasa irebera ikibabaje nuko n’ingabo za Barundi ziri mubutumwa bwa mahoro Muburasirazuba bwa RDC, bakora nkibyo nubundi ingabo za Kinshasa zikora ibi byatumye aborozi b’Inka babinubira.
Kunyagwa Inka nokwicigwa, nokwicwa, kubo mubwoko bwa Tutsi, byabaye kandi mumisozi miremire y’imulenge ahagana mumwaka wa 2017 ahitwa Murulenge arinabwo intambara yahise yubura Abanyamulenge batora imbunda b’Irwanaho.




