Abunganira Mutamba bagize icyo basaba urukiko.
Mu rubanza Constant Mutamba wabaye minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, abanyamategeko bamwunganira barubwiriyemo urukiko rusesa imanza rumuburanisha ko yarugejejwemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/07/2025, ni bwo Mutamba yongeye kugezwa imbere y’ubutabera, araburana.
Ubwo yari amaze kugezwa imbere y’urukiko rusesa imanza, abanyamategeko bamwunganira babwiye uru rukiko ko umukiliya wabo ikirego kimurega cyagejejwe mu rukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo kuko ihamagazwa rye ryagombaga gutangirwa uburenganzira n’Umushinjacyaha mukuru w’urukiko.
Bavuga kandi ko habayeho inenge mu matora y’abadepite bemeje ko Constant Mutamba akurikiranwaho n’umushinjacyaha, aho bavuze ko aya matora yakozwe n’abadepite bamanika akaboko mu gihe itegeko nshinga riteganya ko hakorwa amatora yo mu ibanga.
Bavuga kandi ko hakozwe iperereza mu buryo budakurikije amategeko, ngo kuko Umushinjacyaha yanakomeje gukora iperereza na mbere yuko byemezwa n’inteko inshinga amategeko.
Aba bunganira Mutamba ushinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika zari zigenewe kubaka gereza y’i Kisangani mu ntara ya Tshopo, bavuze ko habaye kurenga ku byemejwe n’inteko inshinga amategeko ubwo yatoraga icyemezo cyo gukurikirana uyu Mutamba uregwa.
Basoje bavuga ko hagendewe kuri izi nzitizi zose bagaragaje, bavuga ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ikirego cy’umushinjacyaha kiregwamo uyu mugabo wabaye minisitiri w’ubutabera muri Leta ya perezida Felix Tshisekedi.