ADF yongeye kuri kora yica Abanye-Congo benshi.
Umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, wishe abantu 21 mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’iki cyumweru turimo no mu ntangiriro zacyo, ni bwo uyu mutwe wagabye ibitero muri Manguredjipa, agace gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.
Ibyo bitero wagabye bikurikira ibindi byabereye ku musozi wa Rabinet uri muri Bapere mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Umuyobozi utwaye utwo duce, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko aho Robinet uwo mutwe wahishe abantu batandatu, ukomereza ibitero byawo ahandi hitwa Kadjo uhica abandi 12.
Kuri Noheri na bwo, uwo mutwe wagabye ikindi gitero muri santire ya Manguredjipa ku musozi wa Makele zihica abantu batatu.
Abarwanyi ba ADF bamaze imyaka myinshi bafite ibirindiro mu Burasirazuba bwa RDC. Bivugwa ko bahageze mu mwaka w’ 1991.
Mu 2019, uyu mutwe watangaje ku mugaragaro ko ubaye igice cy’umutwe w’intangondwa wa Leta ya kiyisilamu. Ni umutwe ushinjwa kwica ibihumbi by’abaturage muri RDC no muri Uganda.
Gusa ingabo za RDC n’iza Uganda zihuje mu cyiswe “operation shujaa,’ aho igamije kuri mbura uwo mutwe.